Yanditswe May, 02 2019 07:24 AM | 8,081 Views
Abakora imirimo inyuranye baravuga ko uretse kuba akazi bakora kabatunze, kababasha no gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu, ariko kakanabahesha ishema mu bandi.
Basaba leta
gukomeza gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, guha agaciro akazi
kose kandi bakakitabira, kugira ngo nabo biteze imbere banateza imbere igihugu.
Kuri iyi tariki hizihizwaho
umunsi w'umurimo, abakora imiromo itandukanye yinjiza amafranga bishimira ko
ibatunze bo n'imiryango yabo kandi ikanatuma bagira uruhare mu kubaka igihugu.
Abarangije kubona icyo bakora, bemeza ko nta kazi gasuzuguritse kabaho, bagasaba Leta kongera ingufu mu gukangurira urubyiruko kwitabira umurimo. Uretse ibi kandi, abafite imirimo bakora umunsi ku wundi, bemeza ko uretse inyungu y'amafaranga akazi kabinjiriza, binabahesha agaciro n'ishema mu bandi, ngo kuko iyo udakora n'ibitekerezo ntibitera imbere.
Abafite imirimo inyuranye kandi, bishimira ko hariho umunsi wahariwe umurimo, kuko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, bakareba aho bavuye n’ibyo wagezeho. Ngo ni n’umwanya wo gufata ingamba ku bitaragenze neza, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru