AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuyobozi wa Paris yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Jul, 20 2021 13:28 PM | 43,988 Views



Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ashima ubutwari abanyarwanda bagaragaje bakabasha kongera kubaka igihugu nyuma yo gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hidalgo yabyanditse mu gitabo cy'abashyitsi nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Hidalgo yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso asobanurirwa amateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga ndetse na Nyuma yayo.

Uyu muyobozi yunamiye abarenga ibihumbi 250 baruhukiye muri uru rwibutso, akaba ari bunasure urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Yavuze ko  amateka, ukuri no kwibuka ari ingenzi cyane mu kubaka amahoro ndetse n'isi.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda aho yitabiriye inama kimwe n’abandi bayobozi bari mu ihuriro ry’imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage