Yanditswe Apr, 06 2022 10:54 AM | 10,006 Views
Ikigo cy’igihugu gishnzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, cyasabye aborozi batuye mu mirenge ikomeje kwibasirwa n'indwara y'ubuganga mu Ntara y’Amajyepfo kwihanganira ingamba zikakaye zirimo gufunga amasoko y’amatungo amwe n’amwe, mu rwego rwo kwirinda ko yakwira igihugu cyose.
Ni mu gihe bamwe mu borozi b’inka bo mu turere two muri iyi Ntara bavuga ko bakomeje kugwa mu gihombo kubera indwara y’ubuganga, ikomeje kwibasira inka zabo aho zimwe ziramburura izindi zigapfa.
Harerimana Joseph atuye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, hashize iminsi mike uyu muturage apfushije inka amarabira kuko ubwo yayivuzaga nta ndwara bigeze bamenya, n’ubwo mu gihe cyo kurwara kwayo hari bimwe mu bimenyetso yagaragazaga.
Iki kibazo gikomeje gufata indi ntera ku buryo abaturage benshi babyukiye mu gikorwa cyo gukingiza inka zabo hirya no hino.
Havugimana Jean Bosco kimwe na bagenzi be baravuga ko iyi ndwara imaze gufata indi ntero, ku buryo kugeza ubu batangiye guhagarika imitima dore ko inka itishwe n’iyi ndwara iramburura ku buryo iteza igihombi abaturage.
Save nk’umwe mu mirenge y’Akarere ka Gisagara yugarijwe n’iyi ndwara, umukozi wawo ushinze ubworozi, Niyibizi Jean De Dieu aravuga ko ibizamini bafashwe na RAB haba ku nka zikomeje kuramburura n’izindi zipfa, byagaragaje ko iyi ndwara ari ubuganga bw’amatungo.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishnzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe kurwanya indwara, Dr Nteziyaremye Vedaste muri station ya Rubona arasaba aborozi batuye mu mirenge ikomeje kwibasirwa n’iyi ndwara kwihanganira ingamba zikakaye zirimo gufatwa harimo no gufunga amasoko y’amatungo amwe n’amwe mu rwego rwo kwirinda ko yakwira igihugu cyose.
Rift Valley Fever ni indwara ifata amatungo ikaba ari virusi iterwa n’umubu cyangwa amasazi arya amatungo, iyo ifashe amatungo irangwa n’ibimenyetso birimo umuriro, kutarya, guhitisha amaraso mu bice bigize umubiri nko mu kanwa cyane cyane mu kanwa.
Iyi ndwara kandi ishobora no gufata abantu ikanabahitana kuko nta muti nta rukingo.
Callixte KABERUKA.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru