AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

AU YAHAYE SUDAN AMEZI 3 NGO ISUBIJE UBUYOBOZI ABASIVIRI

Yanditswe Apr, 24 2019 08:38 AM | 3,768 Views



Abakuru b'ibihugu bya Afrika bafashe umwanzuro wo guha amezi atatu abasirikare bayoboye igihugu cya Sudan nyuma y'ihirikwa rya Omar el Bashir.

Ni mu gihe Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe wari wabasabye gusubiza ubutegetsi abasiriviri mu minsi itarenze 15 bitaba ibyo iki gihugu kigahagarikwa muri uyu muryango.


Ni mu nama yabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa kabiri, yahuje Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi uyoboye umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Perezida w'u Rwanda Paul KAGAME uheruka kuwuyobora na perezida wa Africa y'Epfo Cyril Ramaphosa utahiwe kuwuyobora mu mwaka utaha.

Aba bayobozi basabye ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye Sudani kuri ubu, gutegura inzira ya democratie yo gushyikiriza ubuyobozi abasivile. Ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga bahawe inshingano yo guhura nyuma y'ukwezi kumwe kugira ngo barebe aho iyi gahunda igeze.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n'bakuru b'ibihugu bitandukanye bya Afrika ndetse na Perezida wa Komisiyo y'umuryango w'Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat.


Iki cyemezo cyongereye iminsi 15 yari yatanzwe n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu cyumweru gishize, yasabaga igisirikare gushyira ubuyobozi mu maboko y'abasivili, bitaba ibyo iki gihugu kigahagarikwa muri uyu muryango.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika perezida Omar el-Beshir, ku wa 11 Mata, ubu abakuru b'ibihugu bya Afrika bakaba bagisabye gusubiza ubutegetsi abasivire mu mezi 3.

Abaturage nabo bamaze iminsi mu myigaragambyo basaba igisirikare kurekura ubutegetsi, kugira ngo bujye mu biganza by'abasivili.

Nyuma y'iyi nama, Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi wari wanayitumije, yatangaje ko bemeranyije ku ivugururwa ry'imitegekere, ariko bigakorwa n'abanyasudani ubwabo.

Aba bakuru b'ibihugu kandi banaganiriye ku bibazo bya politiki biri mu gihugu cya Libiya, kugira ngo barebere hamwe umuti wabyo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage