AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ababanye n'abakoranye na Paul Farmer bamuvuze ibigwi mu muhango wo kumwibuka

Yanditswe Apr, 02 2022 18:44 PM | 34,379 Views



Bamwe mu bakoranye na Dr Paul Farmer, bagaragaje ko ari urugero rwiza ku bantu batandukanye by'umwihariko abakora umurimo w’ubuvuzi, bita ku barwayi bose hatitawe ku byiciro by’ubukungu barimo.

Babivugiye mu muhango wo kumusabira wabaye kuri uyu wa Gatandatu. 

Muri Katedarali Saint Michel, umuhango wo gusabira Dr Paul Farmer wabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa Kigali nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda. Ni umuhango wanitabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame n’abayobozi mu nzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, abagize umuryango wa Dr Paul Farmer, abahagarariye ibigo yashinze n’abandi. 

Serivisi z’ubuzima no kwita ku batishoboye muri rusange, ni bimwe mu bikorwa byaranze Dr Paul Farmer wari waranahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. 

Rutayisire Jean Claude ufite imyaka 44 y'amavuko, ni umuturage wo mu Karere ka Kayonza, agace gakoreramo umuryango udaharanira inyungu "Inshuti mu Buzima" (Partners in Health) washinzwe na Dr Paul Farmer mu mwaka wa 1987.  Ukorera mu bihugu bitandukanye aho uteza imbere ibikorwa na serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Watangiye mu Rwanda mu 2005.

Rutayisire yahishuye ko nyuma yo kwisanga afite ubwandu bwa virus itera sida, mu 2005 Dr Paul Farmer yamuhaye akazi mu gihe cy’imyaka 36.  Ibi ngo byamwongereye icyizere cy’ubuzima we na bagenzi be bagera ku bihumbi 2 bakomeje gukurikiranwa na Paul Farmer wanahawe izina rya Muganga Mwiza.

Yagize ati "Ukwezi gukurikiyeho Paul Farmer n’itsinda bavanye muri PIH bari bazanye mu Rwanda icyo gihe bazaniye imiti abarwayi nkuko bari babitwemereye akavuga ko icyo bisaba cyose kigomba gukorwa kugira ngo ubuzima bw’umurwayi burengerwe. Icyo gihe nari imfite imyaka 27, yanyerekaga ko nzabaho igihe kirekire nubwo nari mfite virus itera SIDA ibyo byampaye icyezere ko nzabaho kandi ni na ko byagenze kuko yahise ampa akazi muri PIH nanubu nkaba nkihakora kandi ngira ngo murabona ko meze neza nyakubahwa First Lady."

Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n'ubuvuzi "University of Global Health Equity" iherereye i Butaro mu karere ka Burera, yashinzwe na Dr Paul Farmer ndetse muri aka karere hari ibitaro bivura kanseri zinyuranye na byo byubatswe bigizwemo uruhare n’uyu muganga w’umwuga. 

Umuyobozi w’iyi kaminuza Dr Agnes Binagwaho wamaze imyaka irenga 20 akorana na Dr Paul Farmer, kuko bamenyanye bwa mbere muri 2002, ashimangira ko kwibuka no kumuha icyubahiro ari uguha agaciro ibikorwa bye mu Rwanda.

Ati "Mpura bwa mbere na Paul Farmer twari i New York, twavugaga kuri MDGs, tuza gusanga hakenewe ko abantu bose bagera kuri seri isi z’ubuvuzi ku buryo bungana; twahise tuba inshuti. Inama ikurikiyeho yabereye i Kigali, Paul yaje kumbwira ati ‘nkunda u Rwanda kandi nshaka kurukoreramo, nanjye nti ‘wigira ikindi uvuga’, ubwo mujyana muri minisiteri. Ni uko inzira yatangiye gukorera imirimo ye ya buri munsi mu Rwanda. Twatangiriye i Rubavu, tujya i Kirehe na Butaro. Yabaye inshuti na buri wese ndabizi mwese muri hano buri muntu yahaguruka akavuga ubushuti bwe na Paul.

Ibikorwa by’ubuvuzi bitagira n’umwe biheza kabone n’iyo yaba atishoboye, kimwe n’ibigamije kuzamura abafite ubushobozi buke muri rusange biri mu byo Dr Paul Farmer yaherewe umudali w'igihango cy'ubushuti, umudari yambitswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2019. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcice na we asanga umuhate wa Dr Paul Farmer ukwiye kuba umurage wa benshi mu Rwanda n'ahandi hirya no hino ku isi.

Yagize ati "Twatangiye gutanga ibitekerezo uko serivisi yo kuvura kanseri yatangira ndetse benshi barabyishimira kuko cyagombaga kuba ikigo giteye imbere ariko hakibazwa impamvu cyajyanwa mu cyaro nta baganga? Paul aravuga ati ‘ ni ngombwa ko iyi serivisi ijya hariya kuko hari abantu bababaye cyane kuko abantu bo mu mujyi bafite ukundi babigenza. Bitangira gutyo hategurwa aho ikigo kizubakwa no gushaka inzobere; bituma mu mwaka wa 2012 ikigo kivura kanseri gitangira. Mbabwije ukuri nta numwe muri twe nk’abaganga muri icyo gihe wari ufite ubunararibonye mu bijyanye na kanseri, gusa binyuze mu mikoranire myiza na Paul Farmer n’abandi byarakunze."

Paul Farmer, ni umunyamerika wanahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda.  Yavutse ku itariki ya 26 Ukwakira mu 1959 akaba yaratabarutse tariki 21 z’ukwa kabiri muri uyu mwaka wa 2022.


Jean Claude MUTUYEYEZU 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage