AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ababaswe na Banque Lambert baragirwa inama yo kubicikaho

Yanditswe Jul, 10 2020 17:45 PM | 96,630 Views



Mu gihe hirya no hino hakomeje kuvugwa abatanga inguzanyo batabyemerewe n'amategeko, ibyo bita Banque Lambert, impuguke mu by'ubukungu ziraburira abantu kwirinda kwishora muri ubwo bwoko bw'inguzanyo kuko zisaba inyungu z'umurengera kandi zagateza ibihombo kuri bazikoresha no ku bukungu bw'igihugu.

Bamwe ba yita "Bank Lambert" abandi "imisheto".Ubu ni uburyo bwo kuguriza cyangwa kugurizwa amafaranga ku nyungu y'umurengera ishobora no kugera kuri 30% cyangwa kurenga iki kigero.

Ingwate zitangwa muri ubu buryo bw' ihererekanya ry' amafaranga zegukanwa n' uwagurije   mu gihe uwagurijwe atishyuye ku gihe bumvikanyeho  kdi bigakorwa mu byuryo butubahirije amategeko.

Ntibyoroshye kubona uwemerera itangaza makuru ko yishoye mu gikorwa nk'iki gihanwa n'amategeko ariko abaturage  bafite icyo babiziho bavuga ko Banque Lambert ari agahanze mu Rwanda kandi ngo ingaruka zayo ziteye inkeke.

Hakuziyaremye Reverien, umuturage wo mu Karere ka Gasabo ati ''Icyo nakunze kubona ni uko bikunze kugira ingaruka ku muntu uyifashe cyangwa uyitanze.Ingaruka k'uwayifashe, akenshi kubera inyungu nini baba bamuciye ntabwo azibona, kandi ahanini abatanga Lambert baba bashaka guhombya abantu, bikarangira inze ye cyangw aikibanza cye babiyitwaye ugasanga umuryango we ubihombeyemo.Ku batanga Lambert nabo iyo bafashwe barahanwa bakabaca amafaranga.Ugasanga nabo imiryango yabo ibihombeyemo.Inama natanga ni uko abantu bakwiye kuyoboka ibigo by'imari.'' 

Na ho Yankurije Elisabeth ati  ''Ushobora kujya gushaka amafaranga kuri bank ntuhite uyabona, ariko niba nk'umwana akurembanye nta bushobozi ufite bwo gukemura cya kibazo, urayigana, ariko ku rundi ruhande Lambert izana igihombo kuko ujya gufata ayo mafaranga mu gihe mwavuganye ntuyabone ngo uyishyure bityo ukaba wateza ibyawe ugahomba.Izindi ngaruka niba umugabo yarafashe Lambert umugore atari abizi, bishobora guteza amakimbirane mu gihe baje guteza ibyanyu utari ubizi.''

Umusesenguzi mu bijyanye n'ubukungu Habyarimana Straton na we yemeza ko uburyo bwa Banki Lambert buteza igihombo ku bazikoresha no kuri Leta kuko nta misoro inyungu zikomoka kuri iyo nguzanyo zinjiza muri Leta:

Ati ''Hari igihombo kiri ku muryango wa nyir'ugufata Lambert n'umuryango we kuko yishyura inyungu nyinshi zitari ngomba, ikindi hari abananirwa kwishyura kubera inyungu zabaye nyinshi bikageza ubwo za ngwate zitezwa cyamunara, bigateza umwiryane mu ngo, ikindi ababikora nta hantu baba banditse ubwo bivuze ko nta musoro bishyura. Ikindi ni uko aho kugira ngo umuntu ubashije kubishyura arangiza yasubiye inyuma kurenza uko yagiye abagana, kandi biteza  ingaruka ku gihugu kuko uwatse Lambert aba ahangayitse ntigire umusaruro yongera gutanga ku gihugu.''

Hari uburyo bunyuranye uyu musesenguzi mu bukungu asanga bukwiye kwitabwaho kugira ngo iki kibazo kimunga ubukungu gicike.

Yunzemo ati ''Amabanki menshi usanga avuga ko niba udafite umushinga ubyara inyungu batuguha inguzanyo.Kuki hatatekerezwa inguzanyo y'abantu bashaka kwikenuza mu rugo, kuki wagana ahantu hashobora kuguteza ibibazo nk'ibyo kandi wagana banki ifite product yagufasha gukemura icyo kibazo.Hai ukutamenya ayo makuru ariko na none hakaba n'uko abenshi bakjya muri Lambert kubera ko bafitanye imiziro n'amabanki. Ibyiza ni ukwegera banki yawe mukaganira ku kibazo ufite ariko hakabaho no gukurikirana ababikora, bagahanwa.''

Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ruvuga ko ibyaha byo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'ubuhemu ari byo bikunze kugaragaramo itangwa rtya cheque zitazigamiye. Umuvugizi w'umusigire wa RIB Bahorera Dominique aburira abantu kwirinda ibyo byaha:

Ati ''Ku bijyanye na Banki Lambert ikibazo gikunze kuvukamo ni uko uwahawe cheque akenshi adakurikiranwa ahubwo hakurikiranwa uwayitanze. Icyo tuburira  Abanyarwanda ni uko badakwiye kwishora muri ibi bikorwa kuko akenshi abemeye gutanga inyungu z'umurengera, amategeko ntabwo akurengera, ku buryo wazagera ubwo ujya gutanga ikirego ngo bagushutse.''

Nta mibare y'abafatiwe muri ibyo byaha byo gutanga cheque zitazigamiye, iy'uburiganga uburiganya  n'ubuhemu igaragazwa, ariko  ingingo y'174 y'itegeko  rigena ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi mu buryo bw'uburinganya akabihamywa n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 2 'ihazabu y'aamafaranga y'u Rwanda atari munsi uya Miliyoni 3 ariko atarengeje miliyoni 5.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage