Yanditswe Dec, 28 2019 09:20 AM | 2,624 Views
Hasigaye amezi arindwi ngo umugabane wa Afurika utangire
gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Isoko Rusange rya Afurika, CfTA.
Iri soko rigamije koroshya ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika. Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda basanga ku ikubitiro hari ibicuruzwa bizahita byoherezwa kuri iryo soko birimo ikawa, icyayi, serivisi z'ikoranabuhamga ndetse n'ibikorerwa mu Rwanda bitewe n’uko mu yandi masoko yo ku yindi migabane habamo amananiza menshi.
Gutangira gukora kw’iri soko bizacyemura ikibazo Afurika ifite cyo gutakaza miliyari 135 z'amadorari y'Amerika buri mwaka kubera kudacuruzanya hagati y'ibihugu biyigize.
Ubushakashatsi bwiswe 'Viza Openness Index Report' bwakozwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri 2018, bwagaragaje ko hagati ya 2016 na 2018, ibihugu 43 byo kuri uyu mugabane byateye intambwe ikomeye ijyanye no gukuriraho abanyafurika Viza cyangwa kuyifatira ku kibuga cyangwa ku mipaka y'ibihugu byabo.
Inararibonye mu by'ubucuruzi , Francois Kanimba asobanura ko ibi bifite icyo bivuze ku bukungu bwa Afurika.
95% by'umusaruro w'ikawa, icyayi n'ibindi binyuranye uyu mugabane wohereza ku isoko mpuzamahanga, uca mu mazi magari, nyamara nta bubasha abanyafurika bagira bwo kugena ikiguzi cy'uwo musaruro.
Umwe mu bacuruzi bohereza ikawa mu mahaga, John Rebero avuga ko bafite amahirwe menshi ya kompanyi y'indege ya Rwandair isigaye ijya mu bihugu byinshi ndetse bakaba baragabanyirijwe ikiguzi cy'ubwikorezi.
Ibihugu bya Afurika bicuruzanya hagati yabyo ku kigero cya 16% mu gihe ubucuruzi hagati ya Afurika n'u Burayi buri ku kigero cya 65%.
Inzobere mu birebana n'ubukungu, Straton Habyalimana avuga ko kwagura isoko bivuga ko igihugu kigomba kwitegura guhangana ku isoko ndetse n'abaguzi bakabona ibicuruzwa byiza kandi bahendukiwe.
Abahanga mu birebana n'ubucuruzi bateganyaga ko iri soko rusange rizazamura ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika ku kigero cya 60% bitarenze 2022.
Umuvugizi w'Urwego rw'Abikorera mu Rwanda, Théoneste Ntagengerwa avuga ko ubu barimo kureba ibicuruzwa bishobora kuzitabwaho ku ikubitiro bihabwa amahirwe menshi u Rwanda rwakohereza mu bindi bihugu.
Umwaka ushize mu kwezi kwa 3 mu Rwanda ni ho habereye umuhango wo kwemeza amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika. Bikaba biteganyijwe ko muri Nyakanga 2020 ari bwo iri soko rizatangira gukora.
Bosco KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru