AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite basabye Minisitiri w'Intebe ko ari we ukurikirana ibibazo bya WASAC

Yanditswe Nov, 09 2021 18:28 PM | 19,888 Views



Umutwe w’Abadepite wafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe ubwe gukora ibishoboka byose kugirango ibibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri WASAC bikemuke ngo kuko bimaze igihe kinini byarabaye agatereranzamba.

Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2019/2020. 

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, kuri uyu wa Kabiri yagejeje ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite raporo ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

PAC yagaragaje ko ihangayikishijwe n’uko inzego zabonye ntamakemwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zagabanutse bityo bikaba ari imbogamizi mu kugera ku ntego igihugu cyihaye muri 2024, nkuko Perezida wa PAC Honorable Muhakwa Valens abivuga.

Ngo ni mu gihe kandi kuko n’inzego zubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zikomeje kugabanuka.

Isesengura rya PAC rigaragaza ko muri rusange muri 2019/2020 ibikorwa byose byadindiye ari 62 bifite agaciro ka Frw  asaga miliyari 216, bivuze ko byikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’ibyari byagaragaye ko byadindiye mu mwaka wa 2018/2019.

Ibikorwa byatawe na ba rwiyemezamirimo ni bitanu bifite agaciro ka Frw asaga miliyari 11, gusa nanone abo ba rwiyemezamirimo bamaze kwishyurwa 33% by’agaciro k’amasezerano.

Aha PAC igaragaza ko n’ubwo umubare w’ibikorwa byatawe byagabanutse ugereranyije n’ibikorwa icumi byari byagaragajwe mu mwaka wa 2018/2019, agaciro k’ibikorwa byatawe ko kariyongereye kuko muri 2018/2019 byari bifite agaciro ka Frw miliyari zisaga 7, bivuze ko muri 2019/2020 hiyongereyeho hafi miliyari 4. 

Agaciro k’ibikoresho byaguzwe n’ibikorwa remezo  bitabyazwa umusaruro ndetse bikaba birimo kwangirika nako kiyongereyeho miliyari 3 kava kuri miliyari 17 muri 2018/2019 kagera kuri  miliyari zisaga 20 muri 2019/2020. 

Ni ibintu Abadepite bavuga ko bitumvikana.

Ubwo inteko rusange yafataga umwanzuro kuri iyi raporo ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyahawe umwihariko nyuma yo gusanga mu myaka 4 ishize WASAC idakosora amakosa y’imicungire mibi y’imari n’umutungo. 

WASAC kandi ngo iracyari inyuma ho umwaka umwe mu bijyanye n’igenzura ndetse ikaba yarabonye biragayitse haba mu byitwa “financial statement, muri compliance na “value for money. 

Mu myaka ine ishize kandi WASAC ihora munsi ya 60% mu iyubahirizwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, hakaba n’amafaranga ava kuri zayo atagira inyandiko ziyasobanura ndetse no kwishyura ba Rwiyemezamirimo inshuro ebyiri, nk’aho WASAC yishyuye miliyoni zisaga  103 inshuro ebyiri, iyagaruza nyuma y’imyaka 2. 

PAC ivuga ko impamvu minisitiri w’intebe yasabwe gukemura ikibazo cya WASAC ari uko Minisiteri y’ibikorwa remezo yakigejejweho inshuro nyinshi ntigikemuke bityo ikaba yizeye ko Minisitiri w’intebe we hari icyo yagikoraho.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage