AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite batumije Minisitiri w’Ibidukikije ngo atange ibisobanuro ku bibazo bigaragara muri serivisi z’ubutaka

Yanditswe May, 04 2022 19:56 PM | 82,432 Views



Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite, yafashe icyemezo cyo gutumiza Minisitiri w'Ibidukikije kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo bigaragara muri serivisi z’ubutaka harimo ubutaka bushyirwa mu nyungu rusange ntibwandikwe kuri leta, ibyemezo by'ubutaka bisohoka ntibihabwe ba nyirabyo n'itinda ry'imitangire ya serivisi z'ubutaka muri rusange.

Mu bibazo byinshi bikubiye muri iyi raporo ku micungire y'ubutaka mu Rwanda, iyi raporo yerekana ko hari imanza 421 z'ubutaka leta yimuyeho abaturage ku nyungu rusange ariko ubutaka ntibwandikwe kuri leta.

Hari ibyemezo 347 by'ubutaka byasohotse muri 2011 na 2012 bikibitswe mu mirenge bitahawe ba nyirabyo, ndetse n'ikibazo cyo gutinda gutanga serivisi z'ubutaka ku baturage ku buryo mu turere 7 hagaragayemo gutinda gutanga serivisi z'ubutaka biri hagati y'iminsi 30 n'iminsi 689.

Nyuma yo kugeza iyi raporo ku nteko rusange y'umutwe w'Abadepite, bamwe muri bo bagaragaje icyifuzo cyuko hatumizwa abaminisitiri banyuranye bitewe nuko ikibazo cy'imicungire y'ubutaka kireba benshi.

Visi Perezida'w'iyi Komisiyo, Mukabunani Chrisitine avuga ko nubwo habayeho icyifuzo cyo gutumira benshi, inteko rusange yafashe umwanzuro wo kuba hatumijwe Minisitiri w'ibidukikije kugira ngo atange ibisonuro.

Impuguke mu birebana n'ibidukikije, Dr. Maniragaba Abias avuga ko imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa by'ibishushanyombonera cyane icy'Umujyi wa Kigali ngo ni uko cyaje gisanga hatuwe mugihe ahandi imiturire iza nyuma y'igishushanyombonera.

Aba badepite bagize iyi komisiyo bakoreye ingendo mu turere 13 hirya no hino mu gihugu hagati y'italiki 10-15 Ukwakira /2021.


Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage