Yanditswe May, 04 2022 19:56 PM | 82,432 Views
Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite, yafashe icyemezo cyo gutumiza
Minisitiri w'Ibidukikije kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo
bigaragara muri serivisi z’ubutaka harimo ubutaka bushyirwa mu nyungu rusange
ntibwandikwe kuri leta, ibyemezo by'ubutaka bisohoka ntibihabwe ba nyirabyo
n'itinda ry'imitangire ya serivisi z'ubutaka muri rusange.
Mu bibazo byinshi bikubiye muri iyi raporo ku micungire y'ubutaka mu Rwanda,
iyi raporo yerekana ko hari imanza 421 z'ubutaka leta yimuyeho abaturage ku
nyungu rusange ariko ubutaka ntibwandikwe kuri leta.
Hari ibyemezo 347 by'ubutaka byasohotse muri 2011 na 2012 bikibitswe mu mirenge bitahawe ba nyirabyo, ndetse n'ikibazo cyo gutinda gutanga serivisi z'ubutaka ku baturage ku buryo mu turere 7 hagaragayemo gutinda gutanga serivisi z'ubutaka biri hagati y'iminsi 30 n'iminsi 689.
Nyuma yo kugeza iyi raporo ku nteko rusange y'umutwe w'Abadepite, bamwe muri bo bagaragaje icyifuzo cyuko hatumizwa abaminisitiri banyuranye bitewe nuko ikibazo cy'imicungire y'ubutaka kireba benshi.
Visi Perezida'w'iyi Komisiyo, Mukabunani Chrisitine avuga ko nubwo habayeho icyifuzo cyo gutumira benshi, inteko rusange yafashe umwanzuro wo kuba hatumijwe Minisitiri w'ibidukikije kugira ngo atange ibisonuro.
Impuguke
mu birebana n'ibidukikije, Dr. Maniragaba Abias avuga ko imbogamizi ku ishyirwa
mu bikorwa by'ibishushanyombonera cyane icy'Umujyi wa Kigali ngo ni uko cyaje
gisanga hatuwe mugihe ahandi imiturire iza nyuma y'igishushanyombonera.
Aba badepite bagize iyi komisiyo bakoreye ingendo mu turere 13 hirya no
hino mu gihugu hagati y'italiki 10-15 Ukwakira /2021.
Bosco Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru