AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abagize inteko mu karere barifuza ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi n’ubworozi yongerwa

Yanditswe Dec, 07 2022 17:21 PM | 136,352 Views



Abagize inteko zishinga amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, barasaba guverinoma z'ibihugu kongera ingengo y'imari zigenera ubuhinzi n'indi mirimo ishamikiye ku buhinzi n'ubworozi. Bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi 3.

Umuyobozi Mukuru w'iri huriro, Depite Abdi Ali Hasaan avuga ko abadepite n'abasenateri bashobora kugira uruhare rufatika mu mpinduka zikenewe kugira ngo abatuye umugabane wa Afurika bihaze mu biribwa.

Yagize ati ''Ni yo mpamvu turimo gushishikariza buri wese mu bagize inteko zishinga amategeko ngo akoreshe ububasha afite mu kuzamura ubushobozi bw'abaturage mu kubona ibiribwa bihagije no kurwanya imirire mibi,binyuze mu bufasha minisiteri z'ubuhinzi n'ubworozi ziha abahinzi ,abatanga serivisi z'ubuhinzi ndetse n'abongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi ''.

Umuyobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa Dr Jean -Léonard Touadi avuga ko ihungabana ry'ubukungu riri ku isi muri iki gihe ryatumye harushaho gutekerezwa ku ruhare rw'inzego zinyuranye mu guhangana n'ibituma abantu batihaza mu biribwa kandi ari ryo shingiro ry'iterambere n'imibereho y'abatuye isi.

Yagize ati ''Tugomba guhanga udushya,duhereye ku myanzuro  ifatirwa  mu nteko zishinga amategeko ibereye abaturage, FAO isanga uruhare rw'inteko zishinga amategeko ari ingenzi cyane cyane mu gihe baba bemeje ingengo y'imari ikwiye ku bikorwa guverinoma ziteganiriza urwego rw'ubuhinzi ,ariko kandi hagashyirwaho uburyo inzego zose zirebwa n'ubuhinzi n'ubworozi zitanga umusaruro uhagije.''

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, avuga ko inama nk'iyi ari andi mahirwe mu gushakira umuti ikibazo cy'igabanuka ry'ibiribwa ryugarije isi n'akarere u Rwanda ruherereyemo.

N'ubwo u Rwanda rwakomeje kugenda rwongera amafaranga Leta igenera urwego rw'ubuhinzi,bamwe mu baturage basanga hagikenewe kongera imbaraga no kunoza politiki n'ingamba z'ubuhinzi kugira ngo ikibazo cy'igabanuka ry'ibiribwa kigabanuke.

Biteganijwe ko abitabiriye iyi nama bazasuzumira hamwe ibirebana n'ishyirwamubikorwa ry'umwanzuro w'abakuru b'ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bemeje ko ingengo y'imari ibi bihugu bigenera ubuhinzi itazongera kujya munsi ya 10%.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage