Yanditswe Apr, 01 2017 18:03 PM | 2,478 Views
Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) rutangaza ko mu gihe cy'amezi 3 ari imbere imfungwa n'abagororwa bari muri gereza ya Gasabo bazaba bamaze kwimurwa, ibi ngo biraterwa n'imiterere y'iyi gereza itameze neza kuko ishobora kuba kimwe mu byateye impanuka.
Ubuzima bw'imfungwa n'abagororwa muri gereza ya Gasabo burakomeje nyuma yo
kwibasirwa n'inkongi y'umuriro ikangiza aho
bararaga, ibiryamirwa n'ibikoresho by'isuku.
Kugeza ubu abangirijwe n'iyi nkongi barimo guhabwa ibikoresho n'umuryango wa Croix rouge ku bufatanye na MIDIMAR Ibi bikoresho birimo ibiryamirwa n'ibikoresho by'isuku.
Umuyobozi mukuru w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa George Rwigamba aravuga ko imirimo yo gufasha aba bagororwa kubona aho kuba no guhabwa ibikoresho birimo kugenda neza.
Ubuyobozi bw'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa buvuga ko iyi gereza irimo umubare munini kuko harimo imfungwa n'abagororwa basaga ibihumbi 5. Kugeza ubu ngo harimo gufatwa ingamba zo gucyemura iki kibazo ku buryo burambye mu gihe kitarenze amezi 3. "Umuti urambye ni uko turimo twubaka amagereza mashya mu Rwanda hose, ariko by'umwihariko hari gahunda yo kubimura tubajyana Mageragere, Mageragere rero harimo harubakwa, ariko ntabwo haruzura block izakira aba bantu igeze hagati nibaza ko nko mu gihe cy'amazi nka 3 ishobora kuba yuzuye hanyuma ikabakira."
Bitewe n'uko ibintu bitarajya ku murongo nk'uko byari bisanzwe, ntabemererwa gusura abagororwa nkuko bisanzwe usibye abagororwa bafite ibibazo by'umwihariko abandi ngo mu gihe cya vuba bazamenyeshwa gahunda yo gusura abantu babo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Johanna Wibabara
ese ubundi bazajya bimura abagororwa aruko gereza imanje gushya kubera iki bategereza ko zifatwa ninkongi z'umuriro Apr 02, 2017