AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abagororwa muri gereza ya Gasabo bagomba kwimuka bitarenze amezi 3--Rwigamba

Yanditswe Apr, 01 2017 18:03 PM | 2,478 Views



Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) rutangaza ko mu gihe cy'amezi 3 ari imbere imfungwa n'abagororwa bari muri gereza ya Gasabo  bazaba bamaze kwimurwa, ibi ngo biraterwa n'imiterere y'iyi gereza itameze neza kuko ishobora kuba kimwe mu byateye impanuka.

Ubuzima bw'imfungwa n'abagororwa  muri gereza ya Gasabo burakomeje nyuma yo kwibasirwa n'inkongi y'umuriro ikangiza aho bararaga, ibiryamirwa n'ibikoresho by'isuku.

Kugeza ubu abangirijwe n'iyi nkongi barimo guhabwa ibikoresho n'umuryango wa Croix rouge ku bufatanye na MIDIMAR Ibi bikoresho birimo ibiryamirwa n'ibikoresho by'isuku.

Umuyobozi mukuru w'urwego rw'imfungwa n'abagororwa George Rwigamba aravuga ko imirimo yo gufasha aba bagororwa kubona aho kuba no guhabwa ibikoresho birimo kugenda neza.

Ubuyobozi bw'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa buvuga ko iyi gereza irimo umubare munini kuko harimo imfungwa n'abagororwa  basaga ibihumbi 5. Kugeza ubu ngo harimo gufatwa ingamba zo gucyemura iki kibazo ku buryo burambye mu gihe kitarenze amezi  3. "Umuti urambye ni uko turimo twubaka amagereza mashya mu Rwanda hose, ariko by'umwihariko hari gahunda yo kubimura tubajyana Mageragere, Mageragere rero harimo harubakwa, ariko ntabwo haruzura block izakira aba bantu igeze hagati nibaza ko nko mu gihe cy'amazi nka 3 ishobora kuba yuzuye hanyuma ikabakira."

Bitewe n'uko ibintu bitarajya ku murongo nk'uko byari bisanzwe, ntabemererwa gusura abagororwa nkuko bisanzwe usibye abagororwa bafite ibibazo by'umwihariko abandi ngo mu gihe cya vuba bazamenyeshwa gahunda yo gusura abantu babo.



Johanna Wibabara

ese ubundi bazajya bimura abagororwa aruko gereza imanje gushya kubera iki bategereza ko zifatwa ninkongi z'umuriro Apr 02, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage