AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abagura ubutaka bagiriwe inama yo gushishoza kugira ngo batazagwa mu bihombo

Yanditswe Apr, 17 2022 10:02 AM | 19,350 Views



Bamwe mu baturage baguze ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko, baratangaza ko babangamiwe n’ibibazo biterwa na bamwe mu bantu babashora mu manza zitari ngombwa. 

Baravuga ko ibi ngo bikunze kuba nyamara uwaguze n'uwagurishije baba barabikoze imbere y’inzego z’ibifitiye ububasha, ariko nyuma hakaza abandi biyitirira iyi mitungo bikarangira bayisubijwe.

Veneranda Uwimana umuturage mu karere ka Nyarugenge, yaguze ubutaka burimo inzu buherereye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu 2012.

Mu kugura uyu mutungo yabanje gushishoza anyura mu kigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, ndetse no mu nzego zibanze asanga uyu mutungo nta kibazo ufite ndetse utanagaragaza ko ari umutungo w’izungura.

Nyir’umutungo wari ufite icyangombwa cy’ubutaka cyimwanditseho wenyine, bajya kwa Notaire wemewe n’amategeko bahererekanya ubutaka bushingiye ku bugure ndetse uwaguze ahabwa icyangombwa cy’ubutaka bumwandikwaho.

Nyuma ariko haje kuvuka ikibazo cy’uko uwagurishije ubutaka yari afite abo bavukana, biba ngombwa ko bitabaza inkiko zitegeka ko umutungo usubira mu maboko y’abazungura

Kuri ubu Veneranda Uwimana waguze uyu mutungo ku mafaranga miliyoni zikabakaba 18 Frw, avuga ko ari mu gihirahiro kuko inkiko zamutegetse  gusubiza ubutaka agukurikirana uwawumugurishije kandi nawe yibera mu gihugu cya Canada.

Iki ni ikibazo uyu Veneranda ahuriyeho n’abandi barimo abatuye mu Murenge wa Kigali, bagaragaza ko mu ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure hashobora kuba hanugwanugwamo ruswa kuko n’abashakanye, umwe muri bo agurisha ubutaka undi atabizi kandi ihererekanya rishingiye ku bugure  rigakorwa.

Ikigo cy’igihugu cy’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, kigaragaza ko ihererekanya ry’ubutaka ririmo irishingiye ku bugure, ku mpano, ku izungura n’irishingiye ku irage.

Iki kigo kigaragaza ko iyo havutse ikibazo cy’uko umuntu yagurishije umutungo uhuriweho n’umuryango, hakabamo abavuga ko bwagurishijwe batabizi  habaho kwitabaza inkiko, rimwe na rimwe zitegeka ko uwaguze asubiza ubutaka agakurikirana uwamugurishije.

Ngo birashoboka ko yagaragariza umucamanza inyungu afite kuri ubwo butaka zirimo amafaranga yatanze, bukaba bwaba buhagaritswe ngo butagurishwa.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo Esperance Mukamana asaba inzego z’ubuyobozi n’abaturage kujya bashishoza mu guhererekanya ubutaka.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage