Yanditswe Apr, 19 2022 13:59 PM | 67,077 Views
Abahinzi ba Kawa mu karere ka Huye, baravuga ko kuba igiciro kirimo kugenda kizamuka kikaba kigeze kuri 600 ku kilo cy’ibitumbwe, bigiye gutuma bakomeza guteza imbere ubu buhinzi ndetse n’iterambere ryabo rirusheho kwiyongera.
Mu bipimo bya Kawa abahinzi barimo gusarura, mu gihe mbere wasangaga abahinzi ba kawa icyo basaba cya mbere ari ukongera igiciro,ubu noneho baravuga ko igiciro barimo guhabwa gishimishije.
Uyu mwaka igiciro fatizo cyashyizweho na NAEB ni amafaranga 410, ubu hari aho umuhinzi anahabwa amafaranga 600.
Ni amafaranga bagaragaza ko bafitiye imigambi myinshi yo kwiteza imbere.
Aba bahinzi bavuga ko mbere igiciro cya kawa cyari hasi cyane, ku buryo amafaranga bavanaga muri kawa yashiriraga mu mirimo yo kuyitaho.
Ku ruganda rutunganya kawa, rumwe mu nganda za koperative y’abahuzamugambi ba kawa ba Maraba ruherereye i Sovu mu Murenge wa Huye mu karere ka Huye, ku bitanda hari kawa yamaze gutunganywa yanitse ku bitanda.
Haganje Remy ukuriye uru ruganda rwa Sovu, avuga ko kuba igiciro cyariyongereye, bituma n’umuhinzi agira umwete wo kwita kuri kawa inganda nazo zikabona umusaruro.
Uretse abahinzi bagaragaza uburyo kawa igenda ibateza imbere, hari n’ababona akazi mu mirimo yo gutunganya kawa ahanini biganjemo urubyiruko, ku buryo nabo bagaragaza ko bibafasha kubona amafaranga yo kwiteza imbere.
KALISA Evariste
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
20 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru