Yanditswe Apr, 19 2022 13:59 PM | 67,721 Views
Abahinzi ba Kawa mu karere ka Huye, baravuga ko kuba igiciro kirimo kugenda kizamuka kikaba kigeze kuri 600 ku kilo cy’ibitumbwe, bigiye gutuma bakomeza guteza imbere ubu buhinzi ndetse n’iterambere ryabo rirusheho kwiyongera.
Mu bipimo bya Kawa abahinzi barimo gusarura, mu gihe mbere wasangaga abahinzi ba kawa icyo basaba cya mbere ari ukongera igiciro,ubu noneho baravuga ko igiciro barimo guhabwa gishimishije.
Uyu mwaka igiciro fatizo cyashyizweho na NAEB ni amafaranga 410, ubu hari aho umuhinzi anahabwa amafaranga 600.
Ni amafaranga bagaragaza ko bafitiye imigambi myinshi yo kwiteza imbere.
Aba bahinzi bavuga ko mbere igiciro cya kawa cyari hasi cyane, ku buryo amafaranga bavanaga muri kawa yashiriraga mu mirimo yo kuyitaho.
Ku ruganda rutunganya kawa, rumwe mu nganda za koperative y’abahuzamugambi ba kawa ba Maraba ruherereye i Sovu mu Murenge wa Huye mu karere ka Huye, ku bitanda hari kawa yamaze gutunganywa yanitse ku bitanda.
Haganje Remy ukuriye uru ruganda rwa Sovu, avuga ko kuba igiciro cyariyongereye, bituma n’umuhinzi agira umwete wo kwita kuri kawa inganda nazo zikabona umusaruro.
Uretse abahinzi bagaragaza uburyo kawa igenda ibateza imbere, hari n’ababona akazi mu mirimo yo gutunganya kawa ahanini biganjemo urubyiruko, ku buryo nabo bagaragaza ko bibafasha kubona amafaranga yo kwiteza imbere.
KALISA Evariste
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru