Yanditswe Sep, 09 2019 08:05 AM | 7,315 Views
Abakora umwuga
w'ubuhinzi n'ubworozi bavuga ko kugira ngo uwo mwuga urusheho gutera
imbere, ibibazo by'ishoramari rikiri ku
rwego rwo hasi, imihingarurikire y'ibihe no kutabonera inyongeramusaruro ku
gihe n'ibura ry'amasoko bikwiye kwitabwaho.
Kuba imihindagurikire
y'ibihe ikunze kugira ingaruka ku bahinzi, indwara zibasira ibihingwa
zikagorana kubonerwa imiti, ibigo by'imari n'iby'ubwishingizi bikaba
bitarinjira neza muri urwo rwego ndetse ibihingwa bimwe na bimwe ntibyunganirwe
ni zimwe mu ngorane abahinzi abakora umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi bagaragaza
bikwiye kwitabwaho kugira ngouwo mwuga uteze imbere abawukora.
Nyirabahizi Theresie umuhinzi wo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati ''Ingorane ya mbere ni ikirere kuko iyo ikirere gihindutse akenshi umuhinzi arahomba biterwa n'uko kimeze. Ikindi ibigo by'imari yinshi n'bigo by'ubwishingizi ntibirinjira neza mu buhinzi n'ubworozi. Ikindi kibazo, Leta hari ibyo yunganira, cyane cyane ku bigori n'ibishyimbo, ariko iyo bigeze ku mboga n'imiti, tugura 100%.''
Na ho Hakizimana Vincent we ati ''Hari n'igihe uhinga imyaka, wageramo hagati ukabura ubushobozi bwo kwishyura cyangwa kugura ya miti, imyaka ikagupfana uuyirebe. Twe twumva hajyaho banki y'ubuhinzi yaguriza abahinzi kuko ntabwo banki iyo ari yo yose yaguha inguzanyo uri umuhinzi.''
Hakizimana Pacifique avuga ko bakunze guhura n'imbogamizi zo kuba hari igihe beza umusaruro mwinshi bakawuburira isoko, ukabapfira ubusa.
Ati ''Mu mbogamizi duhura na zo mu buhinzi, hari izijyanye n'amasoko, iyo twejeje hari igihe tujya gucuruza, ugasanga umusaruro wacu wabaye mwinshi ku masoko, wasabagiye.Ikindi ni iboneka ry'imiti ivura ibihingwa, nk'ubu twahinze inyanya zirapfa ntabwo tuzi icyabiteye.''
Urubyiruko rwize n'urwiga ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi rwatangije sosiyeti y'ishoramari, igamije kwifashisha ubumenyi rufite mu gukemura bimwe mu bibazo abakora umwuga w'ubuhinzi bahura na byo.
Perezida w'Iinama y'Ubutegetsi w'iyo sosiyete, Murwanashyaka Evariste, avuga ko iri shoramari rije kunganira abakora uwo mwuga.
Yagize ati "Icyo tuje gukora ni uko aho banki zitinya gushora imari mu buhinzi twebwe tuzajya tubikora kuko twarabyize, dukoreshe amafaranga yacu nk'ishoramari, abavuga ko ubuhinzi n'ubworozi burimo risks , turebe uburyo izo risks tuzicunga neza. Turebe icyakorwa ku mihindagurikire y'ibihe, tubegereze amafumbire kuko tuzi n'igihe bahingira nk'abantu babyize tubagire n'inama.''
Iyi sosiyeti y'ishoramari mu buhinzi n'ubworozi, izakorera mu turere twose tw'igihugu, ikaba yanatangije urubuga rw'ikoranabuhanga ruzatuma umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi w'Abanyarwanda ushakirwa amasoko mu gihugu no hanze ya cyo. Izanibanda ku kwegera abahinzi n'aborozi ibaha ubujyanama, nka kimwe mu byo abakora uwo mwuga bukunze kwinubira ko ubujyanama bahabwa budahagije.
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru