Yanditswe Nov, 28 2022 10:46 AM | 246,732 Views
Abahinzi n'abongerera agaciro umusaruro bavuga ko ku kuba hakenewe imbuto
zihanganira ihindagurika ry'ikirere ryanateye kugabanuka kw'umusaruro muri iki
gihe.
Abahinga ibigori mu gishanga cya Bishenyi muri Kamonyi bagaragaza ko izuba ryavuye igihe kirekire ryabateye impungenge y’umusaruro kuko ubusanzwe muri uku kwezi kwa 11 babaga bazi niba bazeza cyangwa bazarumbya. Gusa kubera kuhira imyaka kugeza imvura ibonetse cya cyizere cyari cyayoyotse cyongeye kugaruka.
Intego za gahunda yo guhuza ubutaka hateganywa ko kuri ubu umuhinzi yakabaye yeza toni 5 z'ibigori kuri hegitari, soya hakera toni 2.9 kuri hegitari, ibirayi toni 18.9 kuri hegitari, ingano toni 3.6 kuri hegitari, imyumbati toni 19.7 kuri hegitari, umuceri toni 4.8 kuri hegitari mu gihe ibishyimbo hateganijwe gusarura toni 2.8 kuri hegitari.
Abafite inganda zongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi bagaragaza ko muri iki gihe umusaruro w'ibyo batunganya wagabanutse bituma bamwe bajya kuwushakira mu bindi bihugu.
Uwihanganye Samuel, umuyobozi wa Rainbow ati “Dufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2 ariko ubu dukora ibiro 800 ku munsi. Habayeho gukoresha izo mbuto bizatuma umuhinzi akenera imiti mike kuko ni imbuto zihanganira uburwayi.”
Na ho Jean Pierre Musafiri, Umuyobozi Mukuru wa Sosoma Industries ati “Habayeho gushaka umusaruro mu bihugu duturanye kugira ngo wunganire usanzwe hano. Umusaruro iyo ubaye muke n'ibiciro birazamuka. Uhereye nko mu kwa 6 kugeza ubu ibiciro byazamutseho 20% ugereranije n'uko dusanzwe tugurisha.”
Mu mwaka wa 2050 abaturage b'isi bazaba ari miliyari hafi 10 mu gihe kuri ubu ari miliyari 8. Ibihugu 26 bya Afurika abaturage babyo bazaba bikubye kabiri nk'uko Umuryango w'Abibumbye ubivuga. Ubu bwiyongere buzajyana no gukenera ibyo kurya. Nyamara ubutaka bwo ntibwiyongera kandi n'imihindagurikire y'ikirere ntiyoroheye umusaruro w’ubuhinzi.
Hari abasanga hatekerezwa no ku ikoreshwa ry'imbuto zihinduriwe imiterere y'uturemangingo karemano ndetse n'ikoranabuhanga mu buhinzi kugira ngo ibiribwa bihagije biboneke.
Ines Bayilo, urubyiruko rukora ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru ati “Nk'ubu ibigori, soya n'ibindi dukoresha mu kubona ifu y'igikoma byarabuze. Ariko habonetse ikoranabuhanga byatuma tubona umusaruro tukihaza tukabona n'ibyo tugurisha hanze.”
Maniragaba Theogene wo mu Karere ka Nyamasheke ati “Twabonye ko nk'umwumbati wahabwa uturemangingo tuwurinda kurwara umusaruro ukaba mwinshi n'ibigori ni uko. Byagabanya ababagara byanadufasha no kubona ibikoreshwa mu nganda ku giciro gito.”
Umushakashatsi mu kigo gishinzwe rubuhinzi n'ubworozi, Dr Athanase Nduwumuremyi asobanura ko gukoresha bene izi mbuto bisaba ko habaho guhindura imyumvire ku baturage.
Ati “Ntabwo abantu bose bahita babyumva neza. Benshi iyo bumvise ibihingwa byahinduriwe uturemangingo barakangarana. Ni yo mpamvu tunaganira n'urubyiruko kugira ngo rubyumve neza runabigeze kuri abo bahinzi n'abandi bafite ubwoba bakagira ubumenyi bwimbitse.”
Ibihugu nkaLeta zunze ubumwe za Amerika, Brasil na Argentine byihariye hejuru ya 60% ry'ikoreshwa ry'izi mbuto zihinduriwe uturemangingo. Igihugu cya Kenya na cyo giherutse gushyiraho itegeko ryemera ikoreshwa ryazo.
Binyuze mu kigo gishinzwe kurengera ibidukikije, hari gutegurwa umushinga w'itegeko ryemerera ikoreshwa ry'izi mbuto zizwiho kugira umusaruro utubutse, guhangana n'imihindagurikire y'ikirere no kudakoresha imiti myinshi mu buhinzi bwazo.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru