Yanditswe Dec, 25 2018 22:16 PM | 20,733 Views
Abakrisitu bizihiza
umunsi mukuru wa Noheli, bavuga ko ubasigira isomo ryo kwicisha bugufi
bagendeye no Yezu Kiristu wavutse mu buryo buciye bugufi kandi ari umwana
w’Imana. Abakuriye amadini n'amatorere bavuga ko uyu munsi ukubiyemo inyigisho
zituma buri wese yubaka amahoro n’ubusabane mu bandi kandi akarushaho kwegerana
n'imana.
Kuri uyu munsi
mukuru wa Noheli, abenshi mu bawizihiza bazindukira muri Kiliziya n'insengero,
ahatangirwa ubutumwa butandukanye bukubiyemo amateka ya Yezu Kristu,
bakanazirikana amahoro n’imigisha yazanye ku isi ubwo yavukaga nk’umuntu.
Abakuriye amatorero na za Kiliziya mu butumwa bagenera abakirisitu baje guhimbaza uyu munsi wa Noheli, humvikanamo kwicisha bugufi nk’uko Yezu yicishije bugufi ubwo yavukaga, bigatuma abantu bagira amahoro n'agaciro imbere y'Imana kandi bakagirana na yo ubusabane.
Rwabunyama Juvenal, umushumba w'itorero EPR yagize ati, ''Uko Yesu yavutse agaca bugufi, ari umwana w'Imana agahinduka umuntu kugira ngo yereke abantu ko nabo bashobora gukora ibyiza banyuze mu bihe bikomeye. Yavukiye mu kiraro n'ubwo bitari bishimishije ku mwana w'Imana. Ariko birerekana ko abantu bashobora guca bugufi kugira ngo icyubahiro cy'Imana kiboneke.''
Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, by'umwihariko muri Kiliziya gaturika hanatagwa batisimu cyane cyane ku bana batoya, batisimu ifatwa nk'amasezerano yo kwanga icyaha no kwiyunga n'Imana, abo bana bagirana nayo babinyujije ku babyeyi babo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru