AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abakiristu benshi bize ku bijyanye no kwicisha bugufi ku munsi wa Noheli

Yanditswe Dec, 25 2018 22:16 PM | 20,733 Views



Abakrisitu bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, bavuga ko ubasigira isomo ryo kwicisha bugufi bagendeye no Yezu Kiristu wavutse mu buryo buciye bugufi kandi ari umwana w’Imana. Abakuriye amadini n'amatorere bavuga ko uyu munsi ukubiyemo inyigisho zituma buri wese yubaka amahoro n’ubusabane mu bandi kandi akarushaho kwegerana n'imana.

Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, abenshi mu bawizihiza bazindukira muri Kiliziya n'insengero, ahatangirwa ubutumwa butandukanye bukubiyemo amateka ya Yezu Kristu, bakanazirikana amahoro n’imigisha yazanye ku isi ubwo yavukaga nk’umuntu.

Abakuriye amatorero na za Kiliziya mu butumwa bagenera abakirisitu baje guhimbaza uyu munsi wa Noheli, humvikanamo kwicisha bugufi nk’uko Yezu yicishije bugufi ubwo yavukaga, bigatuma abantu bagira amahoro n'agaciro imbere y'Imana kandi bakagirana na yo ubusabane. 

Rwabunyama Juvenal, umushumba w'itorero EPR yagize ati, ''Uko Yesu yavutse agaca bugufi, ari umwana w'Imana agahinduka umuntu kugira ngo yereke  abantu ko nabo bashobora gukora ibyiza banyuze mu bihe bikomeye. Yavukiye mu kiraro n'ubwo bitari bishimishije ku mwana w'Imana. Ariko birerekana ko abantu bashobora guca bugufi kugira ngo icyubahiro cy'Imana kiboneke.''

Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, by'umwihariko muri Kiliziya gaturika hanatagwa batisimu cyane cyane ku bana batoya, batisimu ifatwa nk'amasezerano yo kwanga icyaha no kwiyunga n'Imana, abo bana bagirana nayo babinyujije ku babyeyi babo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage