Yanditswe Dec, 25 2020 20:36 PM | 23,324 Views
Kuri uyu munsi wa Noheli Abaturage bagana amavuriro ndetse n'abandi bakenera serivisi zirimo n'iz'umutekano bashima uruhare rw'abaganga n'abashinzwe umutekano kuko bigomwa ubusabane bw'imimsi mikuru nk'iyi.
Mu gihe hirya no hino kuri uyu munsi wa Noheli hari abaturage bafata ibiruhuko bakajya kwifatanya n'imiryango yabo mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli,abatanga serivisi z'ubuvuzi ndetse n'abatanga serivisi z'umutekano akazi karakomeza.
Abagana amavuriro ndetse n'ababona serivisi z'umutekano bashima uruhare rw'izi nzego zigomwa ibiruhuko zigakomeza akazi.
Abayobozi b'ibi bitaro ndetse n'abakozi b'amavuriro bemeza ko aka kazi ari umuhamagaro n'ubwitange mu kurengera ubuzima bw'abaturage. Urugero Ni ku Bitaro bya Kacyiru mu ijoro rishyira umunsi mukuru wa Noheli byakiriye ababyeyi basaga 15 bahabyariye ku buryo byari kuba imbogamizi iyo basanga abaganga bagiye mu birori by'uyu munsi mukuru.
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagezaga ku baturage uko igihugu gihagaze yashimiye ubwitange bw'izi nzego zidahwema gutanga serivisi ku baturage igihe cyose cyane cyane abagaragaza umusanzu wabo mu ku rwanya icyorezo cya COVID19.
Ubusanzwe mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani bamwe mu baturage biyizihiriza mu nsengero,abandi mu tubari hakaba n'abategura ibirori mu ngo zabo.Kubera icyorezo cya COVID19 bimwe muri ibi bikorwa byarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda kugikwirakwiza.Cyakora izi nzego zishimwa n'abaturage zo zarushijeho gukora cyane.
Jean Pau TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru