Yanditswe Jul, 26 2022 17:25 PM | 48,641 Views
Abakorera n’abagenda i Nyabugogo barasaba ko imirimo yo kwagura ikiraro cya Mpazi yakwihutishwa kuko igihe cyatanzwe cyo kuba iki kiraro cyuzuye kimaze kurengaho hafi amezi abiri yose. Bavuga ko kutuzura kw’iki kiraro bikomeje kubateza igihombo kuko nta nzira yateganyirijwe abasanzwe bahakorera.
Haruguru gato ya gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, imirimo yo gukora ikiraro gica hejura ya ruhurura ya Mpazi irakomeje.
Icyakora abakorera muri aka gace, bavuga ko batangiye kurambirwa, bitewe n’uko abakora iyi mirimo batabasigiye inzira nibura y’abanyamaguru kugira ngo ibikorwa byabo byiganjemo ubucuruzi bibashe gukomeza nta nkomyi.
Abacuruza ibintu bitandukanye hano mu isoko ryitwa Ejo Heza Market I Nyabugogo,ni bamwe mu bavuga ko babangamiwe no kuba iki kiraro cyaratinze kuzura.
Nsengimana Vital umucuruzi yagize ati: ‘’Hano hanyuraga abantu benshi ni nabo baduhahiraga, ariko ubu ngubu turabyuka tukicara icyumweru kigashira, tugahora twizezwa inzira ariko ntiboneke, ntabwo twacururizaga ku kiraro ariko ni ho abazaga kuduhahira banyuraga, wari umuhanda nyabagendwa, wakoreshwaga n’imodoka, abakiriya ndetse n'abaturage benshi cyane.’’
Uwingabire Alodie nawe ucuruza yagize ati: ‘’Dufite ikibazo twatewe n’iki kiraro, nta bakiriya dufite, nawe urabibona mu maseta uko bimeze, inzara igiye no kutwiciramo, ikibazo ni ikiraro cyanze kuzura kandi cyadufungiye inzira n’imisoro twarayibuze’’.
Manzi Serge/Umucuruzi nawe yagize ati: ‘’Urabona ko gare ari mpuzamahanga, uje wese aparika hariya muri gare, akavuga ati hariya hari isoko reka njye guhahamo akantu, byibura tubonye inzira imwe, yajya ifasha abanyamaguru, byadufasha kurushaho’’.
Abatwara abagenzi bava muri aka gace ka Nyabugogo berekeza mu bindi bice by’umujyi wa Kigali, na bo bavuga ko gutinda kuzura kw’iki kiraro byagize ingaruka ku kazi kabo kuko usanga umubyigano w’ibinyabiziga ari wose.
Iyakarebye Elie/Umunyonzi yagize ati: ‘’Kuko niba narajyanaga umugenzi nyuze hano, none bikaba binsaba kuzenguruka kandi n’ubundi amafaranga akaba akiri yayandi, njye mbifata nk’aho ari uguhomba, dore ko n’amafaranga nakoreraga ku munsi ntabwo nkibasha kuyagezaho’’.
Nizeyimana Olivier/Umumotari nawe yagize ati: ‘’Urabona umugenzi ashobora kuba yateguye amafaranga ye 500 azi ko ari yo ari bumugeze mu mujyi, iyo tunzengurutse hiyongeraho ibiceri 55, bitewe n’aho ari bugarukire mu mujyi, ugasanga nyine uyu muhanda urabangamye cyane kuri kiriya kiraro. Turasaba ko badufasha ugakorwa vuba vuba byihuse’’.
Imirimo yo kubaka ikiraro cya Mpazi yatangiye gukorwa mu mpera z'ukwezi kwa Gatatu 2022. Bikaba byari byitezwe ko kizuzura mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, nk’uko Umujyi wa Kigali wari wabitangaje.
Habura iminsi 13 ngo inama ya CHOGM ibere i Kigali, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko hari imirimo y’ingenzi izaba yarangiye ku buryo hari ibinyabiziga byashoboraga kunyura kuri iki kiraro.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, avuga ko gutinda kuzura kw’iki kiraro byatewe no gushaka kugikora mu buryo bunoze, ariko bitarenze ukwezi gutaha kwa Munani kizaba cyarangiye.
‘’Ntabyahindutse ni ukubera ko hari imirimo itarihuse uko twabyifuzaga, bijyanye n’uko hajemo gusiba nk’umunsi umwe, ibiri, itatu kubera impamvu runaka, bituma iminsi igenda yiyongeraho, ariko turizera ko birangira vuba kubera ko nk’uko mwabibonye birimo birarangira. Turateganya ko ukwezi kwa munani kurangira nabyo birangira.’’
Uyu muyobozi yasabye abakoreshaga iki kiraro gukomeza kwihangana bagakoresha inzira bateganirijwe n’ubwo isa n’iziguye.
‘’Ni ibiraro bibiri, kimwe cyaruzuye, inzira irahari, gusa wenda abantu baba bashaka iya bugufi, ariko iya bugufi itagendeka, ishobora kugushyira mu kaga cyangwa se ishobora gutuma imirimo itihuta tubona ko bakwiye kwihangana kugirango imirimo irangire, bakomeze bakoreshe iyo inyura ku kiraro cyo hepfo ikazenguruka kwa Mutangana’’.
Jean Paul Maniraho.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru