Yanditswe Nov, 08 2021 19:13 PM | 26,928 Views
Bamwe mu baturage bakoresha gaz baratangaza ko babangamiwe n’itumbagira
rya hato na hato ry’ibiciro byazo, Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA
rwo ruvuga ko ruri mu biganiro n'inzego zirebwa n'iki kibazo kugira ngo gikemuke
ku buryo burambye.
Bamwe mu
basezereye ibindi bicanwa, ubu bakaba bakoresha Gaz mu guteka,
bahangayikishijwe n'ibiciro bya Gaz byatumbagiye kuva mu mezi 2 ashize, ibintu
bemeza ko bibangamira imibereho yabo.
Uwitwa Kabayiza Idrissa utuye mu karere ka Nyarugenge waganiriye na RBA yagize ati ''Muri aya mezi Gaz irimo irazamuka cyane mu biciro ariko ubushobozi bw'umuturage ntibuzamuka. Nk'umuturage uhembwa ibihumbi 30 ku kwezi bakazamura Gaz, azatekesha iki kandi badushishikariza kva ku makara. Biratugoye kugura Gaz niba no kugura ibiribwa bitugora, leta ikwiye kugira icyo ikora ibiciro bikagabanuka.''
Uwamahoro Alice ucuruza muri Nyarugenge avuga ko igiciro gikomeje kwiyongera, agasaba ko hagira igikorwa.
Ati''Gaz nari mfite nari nayiguze 15.000, ntabwo
irashira ariko ku isoko numvise ko yazamutse igera kuri 17.000. Ubwo rero ni
ingaruka kuko nkatwe b'abacuruzi tuyikenera kenshi, leta ikwiye kudufasha
ibiciro bigasubira aho byari biri.''
Ku ruhande rw'abacuruza Gaz yaba abayitumiza hanze y'igihugu n'abadandaza hirya no hino mu gihugu, na bo bavuga ko izamuka ry'ibiciro riteje impungenge.
Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest avuga izamuka rya Gaz rishingiye ku kuba ikenerwa na benshi hirya no hino ku isi, bitewe n'ibihe kandi ngo mu Rwanda naho abayikenera bagenda biyongera:
Yagize ati ''Uko ibihugu bigenda biva muri Guma mu rugo, uko ubukungu bugenda busubirana ibikomoka kuri peteroli na gaz bigenda bikenerwa kurushaho. Ikindi ni uko mu bihugu byinshi by'i Burayi muri aya mezi biba byatangiye kujya mu bukonje bukabije bigakenera gaz mu gushyushya aho batuye. Ikindi ni uko ubwitabire mu gukoresha gaz gihugu cyacu bwagiye bwiyongera.''
Gusa uyu muyobozi avuga ko mu Rwanda hari ibiganiro n'inzego zirebwa n'iki kibazo hakaba na gahunda yo kubaka ubuhunikiro buzakemura iki kibazo ku buryo burambye.
''Turimo
gukorana n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'icuruzwa rya gaz, RURA yatangiye
inyigo yo gushyiraho ibiciro izarangira mu cyumweru kimwe, ikindi ni uko leta yafashe
ingamba ko hagiye kubakwa ubuhuniko bwa gaz bufite toni 17.000 bushobora gukoreshwa amezi 4.''
Mu Rwanda mu kwezi hatekeshwa gaz ingana na toni 4.000, ariko kubera kutagira ubuhunikiro buhagije, iyo habaye ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro bihita bigira ingaruka ku bucuruzi bwo muri urwo rwego.
John Bicamumpaka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru