AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Itumanaho ntirikizonga abakoresha umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe

Yanditswe Oct, 22 2019 15:30 PM | 9,287 Views



Abakoresha umuhanda unyura mu Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bava cyangwa berekeza mu Karere ka Rusizi barishimira ko bashobora kugenda bavugira kuri telefoni zabo abandi  bakagenda bimara irungu bakoresha interineti mu gihe bari mu rugendo.

Ibi ngo babikesha iminara y'itumanaho yakwirakwijwe muri iri shyamba byatumye hirya no hino uhasanga ihuzanzira (network). Ni  mu gihe mbere umuntu yaryinjiragamo akarisohokamo adakoresheje telefoni, bikica zimwe muri gahunda abagenzi babaga bafite.

Mu rugendo rureshya n'isaha irenga rukorwa kugira ngo umuntu abe nibura asohotse mu ishyamba rya Nyungwe, abarigendamo bavuga ko bitaboroheraga gukoresha telefoni zigendanwa.

Hari abavuga  ko hari ubwo imodoka yabagezaga aho abagenzi bahagarara, bikaba ngombwa ko baharara kubera kubura uko bahamagara moto ndetse n'imizigo yabo ikangirika.

Muri iri shyamba kandi iyo umushoferi yahuraga n'ikibazo imodoka igapfiramo byasabaga ko aparika agatega indi modoka akajya gushaka uko atelefona arisohotsemo.

Cyakora ubu  ngo nta modoka zikigira ibibazo byo gutinda gutabarwa, bitewe n'uko henshi kuri iyi nzira usanga hari ihuzanzira.

Uretse kuba abaturage banyura mu ishyamba cyangwa baritegeramo imodoka basigaye bavugira kuri telefoni ku buryo bworoshye, abagenzi ntibakicwa n'irungu mu rugendo kuko bagenda bakoresha imbuga nkoranyambaga zo kuri interineti inzira yose.

Iyi minara iherutse gushyirwa muri iyi pariki yanatumye abakerarugendo bayisura na bo badahura n'imbogamizi z'itumanaho mu gihe bari muri iri shyamba, kuko na bo ubu babasha gukoresha telephoni zabo cyangwa imashini za mudasobwa mu itumanaho.

Uretse iri tumanaho ryamaze gukwirakwizwa muri iyi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe,  ku muhanda wose uyinyuramo hamaze gushyirwamo amapoto y'amashanyarazi ndetse ubu amatara akaba yaramaze gushyirwa kuri aya mapoto, ku buryo mu gihe gito abazajya bahanyura nijoro hazaba hacanye.

                         Muri iri shyamba ubu harimo iminara y'itumanaho

Didier NDICUNGUYE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage