AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abakozi b'ibigo by'imisoro muri Africa mu mahugurwa yo kuzamura ingengo y'imali

Yanditswe Apr, 23 2018 20:04 PM | 29,442 Views



Imibare iragaragaza ko ingengo y'imari mu bihugu byinshi bya Afrika igiterwa inkunga n'amahanga ku buryo impuzandengo y'uruhare rw'ibihugu hafi ya byose kuri uyu mugabane mu ngengo y'imari rutarenga 40%. Amahugurwa y'abakozi b'ibigo by'imisoro n'amahoro mu bihugu bya Afrika y'iburengerazuba arimo kubera i Kigali arigira hamwe uburyo ibi bigo byagira uruhare mu kuzamura icyo gipimo.

Inzobere mu bukungu bose baturutse mu bihugu byo muri Afrika y'iburengerazuba, hakiyongeraho abakozi mu mu kigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda cyakiriye aya mahugurwa, bemeza ko ibihugu by'Afruka bikeneye kongera ingufu kugira ngo uruhare rw'imisoro mu ngengo rugaragare mu buryo bufatika.

Caroline Mutayabarwa ushinzwe amahugurwa mu ihuriro nyafrika rishinzwe imisoro(African tax Administration Forum-ATAF), asanga abanyafrika bakwiye kuzamura igipimo cy'ingengo y'imari ituruka imbere mu bihugu kuko ikiri hasi mu bihugu byinshi. Ati, "umubare munini w'ibihugu bya Afrika bigira uruhare nk'urwa 40-50% mu ngengo y'imari yabyo: ni bike cyane bibigeraho 100%. Igice kinini nka 50-60% byivira hanze, dukeneye kuva muri ibyo, byashoboka ko twihaza ku ngengo y'imari...yego hari iterambere tutarageraho ridusaba amafaranga menshi nko kubaka amashuri, imihanda, ibitaro n'ibindi ariko uko igihe kizagera tubashe kwihaza ku ngengo y'imari 100%"

Komiseri mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro Ruganintwari Pascal kuri we ngo n'ubwo ibipimo by'ingano y'uruhare rw'imisoro mu ngengo y'imari y'umwaka utaha bitaragaragazwa ngo hari ibimenyetso ko bizakomeza kwiyongera akurikije uko uyu mwaka w'ingengo y'imari uhagaze. Yagize ati, "umusoro ubwawo ufite uruhare rwa 57% mu ngengo y'imari, uyu mwaka nabwo twatangiye kubikoraho turi gukora ubusesenguzi ntituratanga imibare ku buryo buri officiel kandi nk'uko bisanzwe tuba twiha intego iruse iyo turiho ubungubu."

Bamwe bitabiriye aya mahugurwa bahuriza ku kuba igihe kigeze ngo abanyafrika ubwabo bagire uruhare runini mu ngengo y'imari ituruka imbere mu bihugu byabo bityo, ibyo uyu mugabane wifuza ibigerweho kuku ubukungu buhari.

Amahugurwa y'akarere ka Afrika y'iburengerazuba yiganjemo abavuga ururimi rw'igifaransa birimo Senegal, Benin, Togo, Burkina Faso n'u Rwanda rwayakiriye, mu gihe mu kwezi kwa 6 abazahugurwa ari abavuga icyongereza. Nubwo icyicaro cy'ihuriro nyafrika rishinzwe imisoro kiri muri Afrika, aya mahugurwa azajya abera mu Rwanda akagirwamo uruhare n'ikigo cy'imisoro n'amahoro hagamijwe ku gusangiza ubumenyi ibindi bihugu bya Afrika kuri politiki yo gukusanya imisoro n'amahoro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage