AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abambasaderi 10 bashyikirije Perezida Kagame inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe Jan, 30 2020 07:11 AM | 7,443 Views



Abambasaderi 10 bashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu  byabo mu Rwanda. Nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu, aba bahagarariye ibihugu byabo batangaje ko bazarushaho kunoza imikoranire myiza igamije iterambere.

Nyuma yo gushyikiriza Perezida wa Repubulika Paul Kagame inyandiko zimwemerera guhagarira u Buyapani mu Rwanda, Ambasaderi Masahiro Imai uzaba afite icyicaro i Kigali yatangaje ko kugeza aya amagingo ibigo 27 by’ubucuruzi bikomoka mu gihugu cye bikorera mu Rwanda. Yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo gukomeza kwagura ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nijeje Perezida kuzana ishoramari ryisumbuyeho mu Rwanda mu nzego zitandukanye, birati ugutera inkunga mu bijyanye n'amafaranga gusa, bitari abakoranabushake ba JICA, ahubwo ubucuruzi n'ishoramari muri iki gihugu ku bashoramari b'Abayapani.Ako niko kazi kanjye gakomeye kanzanye ko kuzana society z'ubucuruzi hano n'amafaranga ku nyungu z'ibihugu byombi.”

Mu nshingano ze zo guhararira Finland mu Rwanda afite icyicaro i Dar es Salam muri Tanzania, Ambasaderi Riitta Swan yavuze ko  ko azibanda  ku guteza imbere ingufu n'uburezi.

Undi uzahagarararira igihugu cye afite icyicaro i Dar es Salam muri Tanzania ni Ambasaderi wa Malawi mu Rwanda Glad Ghembe Munthali uvuga ko azimakaza imikoranire ihamye hagati y’ibihugu  byombi.

Ati “Abanyarwanda nababwira ko turi abavandimwe Perezida wa Repububuka yabyemeye, reka durere hamwe ubucuruzi, reka dukore ishoramari hagati y'u Rwanda na Malawi, reka dukorere hamwe nk'umuntu umwe. Ikintu cy’ingenzi hano iyo tuvuze umubano mwiza urugero u Rwanda na Malawi bakora ishoramari kuko muri Malawi dufite Soya nziza, dufite ubunyobwa muri Malawi, dufite umuceri mwiza.”

Mu bashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda,harimo Amb. Peter Joseph Francis wa Sierra Leone ufite icyicaro  i Nairobi muri Kenya, Amb Zakariaou Adam  Maiga wa Niger uzaba ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia  hamwe na Amb. Zurab Dvalishvili wa Georgia nawe uzaba afiye icyicaro i Addis Abeba muri Ehiopia.

Hagati aho Amb. Ganou Diaby  Kassamba Madina wa Burkina Faso uzaba ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya yagaragaje ko atazatatira imibanire myiza iri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Ati “Hari byinshi u Rwanda rwafatanyamo n'igihugu cya Burkina Faso, aha twavuga nko mu bijyanye no guteza imbere umuco nk'ibirori bidasanzwe mu bijyanye n'iserukiramuco ryabaye umwaka ushize u Rwanda rwari umutumirwa w'icyubahiro. Nko mu bijyanye n'ubuhinzi hari ubunararibonye twahanahana, nk'igihugu cya Burkina Faso twibanda cyane ku buhinzi bwo kuhira, hari byinshi twafatanyamo birimo uburezi n'ubucuruzi.”

Igihugu cy’u Butaliyani gisanzwe gifitanye ubutwererane n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere umutekano, gutunganya ibiribwa, hamwe n'ubwubatsi,ngo kigiye kurushaho kwagura imikoranirire n’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo nk’uko byatangajwe na Amb.Massimiliano Mazzanti ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Yagize ati “Dufite ubushake mu kugira uruhare mu bijyanye n'ubukerarugendo bumaze kwamamara, kimwe mu bintu bikomeye iki gihugu cyashoboye kugeraho muri Afrika ndetse ugereranyije no mu bihugu duturanye ni ukwamamaza, kwamamaza ubukerarugendo, kwamamaza igihugu, navuga ko mwageze ku ntego kuko ikicaro cyanjye kiri muri Uganda i Kampala ariko inshuti zanjye nyinshi ziva mu Butaliyani ziza mu Rwada kureba ingagi birashoboka ko bazireba no muri Uganda ariko u Rwanda rwakoze uburyo bwo kwamamaza ubukerarugendo mu buryo butangaje.”

Ambasaderi Nicolaj Ambraham Hejberg Petersen wa Denmark uzaba  afite icyicaro i Kampala muri Uganda hamwe  na Ambasaderi Martin Klepetko wa Czech Republic ufite icyicaro i Nairobi  na bo bashyirikije Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibyo bihugu mu Rwanda.

KWIZERA JOHN PATRICK



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage