AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abandi bantu 2 bagaraweho Coronavirus, bose hamwe babaye 7

Yanditswe Mar, 16 2020 21:24 PM | 3,310 Views



Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko kuri uyi wa Mbere yabonye abandi bantu babiri banduye Coronavirus. Bose hamwe babaye 7.

Abo ni Umunyarwandakazi w'imyaka 32 washakanye n'Umunyarwanda na we wanduye uheruka mu birwa by Fiji anyuze muri Amerika na Qatar. 

Umugabo w'Umudage w'imyaka 61 wageze mu Rwanda ku itariki ya 13 Werurwe 2020 aturutse mu Budage anyuze ku kibuga cy'indege cya Istanbul muri Turikiya kandi utari wagaragaje ibimenyetso. Yaje kugira inkorora maze agana kwa rnuganga ku itariki ya 15 Werurwe 2020. 

Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima rivuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo nabo basuzumwe ndetse bitabweho n'inzego z'ubuzima.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y'inzego z'ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Minisiteri y'Ubuzima inavuga ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Koronavirusi, tukaba ari utwo gukoreshwa gusa n'abari kwita ku barwayi. Igihe cy'ibyumweru bibiri (2) cy'ifungwa ry'amashuri n'insengero gishobora kwongerwa bitewe n'uko icyorezo kigenda gifata intera. 

Ibirnenyetso by'ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n'umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w'ubuzirna umwegereye. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage