Yanditswe Mar, 15 2019 12:50 PM | 6,630 Views
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku
mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare rwongeye kwakira abandi banyarwanda
batatu birukanywe mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye
muri Gereza zo muri icyo gihugu. Aba banyarwanda baje bakurikira abandi
bakiriwe mu minsi ishize kuri uyu mupaka wa Kagitumba.
Muri aba banyarwanda batatu birukanywe mu
gihugu cya Uganda, harimo umugabo umwe w’imyaka 39 y’amavuko ukomoka mu karere ka Bugesera uvuga ko yagiye muri icyo gihugu
mu mwaka w’2000 agiye gushakirayo imibereho, hakaba n'
abana babiri bombi bakomoka
mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, aho umwe afite imyaka
15 y’amavuko undi akagira 18. Aba bana bombi bavuga ko bagiye Uganda mukwezi
kwa Gatanu kumwaka ushize wa 2018 bagiye gusura abavandimwe babo babayo. Mubuhamya
bwabo bwumvikanamo iyicarubozo bavuga ko bakorewe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu,
mu gihe nyamara ngo bagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko .
Aba banyarwanda bakomeza bavuga ko hari bamwe
muri bagenzi babo nabo bari muri Uganda
batamerewe neza, ngo kuko hari n’abo hari nabandi basize muri Gereza bari bafungiyemo batari bake. Bashingiye
ku kuntu batotejwe, bagira inama
abanyarwanda kutongera gutecyereza kwerecyeza muri Uganda muri icyi gihe.
Inzego z’umutekano zivuga ko aba banyarwanda
babatu bagejejwe I Kagitumba mumasaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kane . Ni mugihe mugihe mukwezi gushize hari
n’abandi banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Uganda banyujijwe ku mupaka wa
Kagitumba.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru