AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abangavu n’ ingimbi bari ku mashuri baravuga ko biteguye gufata urukingo rwa Covid19

Yanditswe Nov, 21 2021 18:19 PM | 116,795 Views



Abangavu n’ingimbi bafite hagati y’ imyaka 12 na 18 benshi bari ku mashuri, batangaje ko biteguye gufata urukingo rwa Covid19, ni nyuma y'aho guhera muri iki Cyumweru Mu mujyi wa Kigali abari muri iki cyiciro bazatangira guhererwa uru rukingo ku mashuri.

Uwase Aline wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye kuri APACE, avuga ko Icyorezo cya Covid19 cyamukereje mu myigire ye, bityo akavuga ko yiteguye guhita yikingiza mu ba mbere, kandi abihuriraho n'urungano rwe.

Yagize ati "Ni ibintu twishimiye cyane kandi tukumva ko igihugu cyacu cyitwitayeho nk'abana bacyo."

Ubusanzwe mbere yo guterwa urukingo, ugiye kuruterwa arabanza agasinya ko yemeye kuruhabwa ku bushake, ibi abangavu n'inigimbi bazabikorerwa n’ababyeyi babo, bamwe muri aba babyeyi bavuga ko biteguye cyane kubikora kuko bumva agaciro k’urukingo ku bana babo.

Akobitoreye Francois utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "kwikingiza nzabigiramo uruhare mpari, mbaye ntahari na nyina yamujyana bakamukingira nta kibazo kuko nanjye nikingije zombi kandi nta kibazo."

Impapuro zo gusinyaho zatangiye kugezwa ku bigo by' amashuri acumbikiye abanyeshuri. 

Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko izafatanya n'inzego z'uburezi mu gukingira abana benshi bari ku mashuri. 

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko igihe cyari kigeze ngo abanyeshuri nabo bahabwe uru rukingo kandi biteze umusaruro mwiza mu kurushaho guhangana niki cyorezo.

"Murabizi ko mu minsi yashize Covid19 yabagizeho ingaruka zikomeye kubera ubwandu bwagaragara ku mashuri arafungwa, uko tugenda dukingira abantu bakuru biragaragara ko igenda isatira bariya bana kuko bo badakingiye, uko inkingo zigenda ziboneka ubu tugeze kuri iki cyiciro kandi ni ngombwa kubakingira kuko ubushakashatsi bwerekanye ko kubakingira byagira akamaro kanini mu guhangana na Covid19."

Hagati aho kuri Iki cyumweru hirya no hino mu Ntara abari mu nzego z'umutekano harimo abapolisi n'abasirikare biriwe mu gikorwa cyo gutanga inkingo ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, ku nsengero n'ahandi.

U Rwanda rumaze iminsi rwakira inkingo nyinshi zirimo iza Moderna zirenga miliyoni 1,6 rwahawe na Canada muri gahunda ya Covax igamije kugoboka ibihugu bikennye. 

Rwanakiriye icyiciro cya mbere cya dose 409.600 za AstreZeneca rwemerewe na Luxembourg.

Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage