AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu 65 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n'imvura yateje ibiza mu Rwanda

Yanditswe May, 07 2020 11:58 AM | 28,604 Views



Imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu yateye ibiza bitandukanye, aho umubare w'abamaze kumenyekana ko bahitanywe na yo ni abantu 55.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) ivuga ko kugeza saa sita z'amanywa zo kuri uyu wa Kane hari hamaze kubarurwa abantu 65 bahitanwe  n’inkangu n’imyuzure.  Hangiritse kandi ibikorwaremezo birimo imihanda  (Gakenke-Vunga- Musanze), inzu 91 zasenyutse n’ibiraro  5 byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure. 

Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.

Mu Karere ka Gakenke hapfuye abantu 22, Nyabihu 18, Muhanga 12, Musanze 6, Ngororero 5, Rulindo 1 na Rubavu 1.

MINEMA iravuga ko ubutabazi bukomeje, aho abapfushije abantu bafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanywe kwa muganga, abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuriwe by’agateganyo ahantu hateganijwe.  

Inavuga ko ibikorwa remezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure birakomeza gusiburwa no gusanwa hirya no hino mu gihugu. 

MINEMA irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. 

Iyi minisiteri ivuga ko ikomeje gukora isesengura ry’ibyangiritse rirakomeza kugira  ngo abagezweho  nn’ingaruka bose batabarwe ndetse  hakomeze gusanwa n’ibyangiritse.

Bitewe n’uko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi byatumye amazi aba menshi mu butaka birongera inkangu n’ingaruka zazo. MINEMA irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. 

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage