AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu batandukanye baza mu Rwanda batangiye kubona Viza bakihagera

Yanditswe Jan, 02 2018 15:54 PM | 5,212 Views



Kuva muri uyu mwaka wa 2018, abanyamahanga baza mu Rwanda batangiye guhabwa visa ari uko binjiye mu Rwanda. Bamwe mu binjiye bwa mbere bifashishije ubu buryo barabwishimira kuko bugabanya igihe bategerezagamo kwemererwa viza basabiraga kuri murandasi.

Abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, batangiye guhabwa viza y’iminsi 30 bamaze kwinjira mu Rwanda. Ubusanzwe babanzaga kuzisaba bakanategereza kuzihabwa. Abaturage bo mu bihugu bya Afrika ni bo bari basanzwe bemerewe guhabwa viza bageze ku mupaka ariko iyi gahunda yafunguwe ku banyamahanga bose. Ni umwanzuro washimishije abanyamahanga bahawe iyi serivise bwa mbere. Umwe muribo yagize ati, "Ku zindi nshuro nasabye visa nyuze ku rubuga rwa internet, kuberako mfite inshuti zituye hano, urumva naboherereje urwandiko ngo baruntangire bigafata igihe kitari gito, ariko ibintu byoroshye ni ukwishyurira hano."

Uwitwa Anais nawe wari ukigera mu Rwanda yagize ati, "Biroroshye cyane kubona viza, ni byiza gufatira viza ku kibuga cy'indege. Hari ibindi bihugu nafatiye viza ku kibuga cy'indege ariko si muri Afrika naho ntibigoye kuyibona nka Argentine, Chili na Peru nta kundi gusaba."

Usibye amafaranga ya viza ku banyamahanga, kuri ubu yishyurwa ari uko yinjiye mu Rwanda, hanakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri. 

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe ashimangira ko gufungura imipaka ku banyamahanga, bigamije kongera umubare w'abagenderera u Rwanda. Ati, "Turi u Rwanda rufite imipaka ariko turi mu rwego rwa integration, turi mu rwego rwo kumva ko abanyafrika, abatuye mu bindi bihugu bashobora gutembera mu Rwanda: twuguruye amarembo ariko ntitwayarangaje, bivuze ko tuzakomeza kugenzura abinjira mu Rwanda."

Ikindi ni uko hari ibihugu byemereye abanyarwanda guhabwa viza imara iminsi 90, ibyo bikajyana n'uko abaturage b’ibyo bihugu nabo bemerewe viza yo kuba mu Rwanda mu minsi 90. Abanyarwanda kandi baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage