Yanditswe Mar, 28 2018 22:11 PM | 21,527 Views
Impuguke mu ikoranabuhanga zisanga ibigo, inzego ndetse n'abantu ku giti cyabo bakwiye guhindura imyumvire ku gaciro baha ubusugire n'umutekano w'amakuru babika cyangwa bahererekanya bakoresheje ikoranabuhanga. Mu nama yahurije i Kigali abahagarariye inzego na serivisi z'ikoranabuhanga zo mu bihugu by'u Rwanda, Kenya na Uganda baburiye abakoresha ikoranabuhanga kuba maso kuko abagizi ba nabi bashaka kwiba cyangwa guhungabanya ayo makuru nabo batagoheka.
Ni kenshi abakenera serivisi z'ikoranabuhanga nko
guhanahana amafaranga kuri telefoni zigendanwa cyangwa ku byuma by'amabanki bizwi
nka ATM machines, bifuza serivisi ariko bakabwirwa ko zitarimo kuboneka mu
masaha runaka kandi nta zindi mpamvu zatangajwe zabiteye zirimo nko gusana
imiyoboro y'itumanaho cyangwa izindi.
Mu mpamvu zitera ibibazo nk'ibi, harimo n'abagizi ba nabi biba cyangwa bagahungabanya imikorere y'uburyo bw'ikoranabuhanga, nk’uko bisobanurwa na Kevine BAJENEZA, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo gitanga serivisi z'ubwirinzi mu by'ikoranabuhanga, Cyberteq. Ati, "Mu Rwanda honyine ku munsi hari ibitero zirenga 500; ni abantu baba bagerageza guhungabanya systems. Nubwo bitabahira ngo bikunde kubera ko u Rwanda hari aho rugeze rukora ubwirinzi rukanashyiraho ibikorwaremezo ariko barabigerageza. Iyo abantu bagerageza rero ni ngombwa witegure bihagije kuko hari umunsi bashobora kubigeraho kandi iyo bagerageje hari icyo bahungabanya mu buryo bw'ikoranabuhanga"
Umukozi mu kigo cy’igihugu cy'ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, RISA, Antoine SEBERA, asobanura amwe mu makosa agikorwa na bimwe mu bigo n’inzego mu gucunga umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga. Ati, "Hari aho usanga wenda passwords zimwe na zimwe bagikoresha ari za zindi bakoresheje mu gihe baguraga cya gikoresho cy’itumanaho batarayihinduye, hari naho usanga bakoresha systems zatakaje igihe zitakigezweho. Aho ngaho bisaba ko bagenda bakazana izindi zigasimbura izo bari basanzwe bakoresha."
Minisitiri w'ikoranabuhanga n'itumanaho Jean De Dieu Rurangirwa avuga ko inzego zose zikwiye kuzuzanya mu gushakira umuti iki kibazo. Yagize ati, "Uruhare rwa leta ni uko ayo mategeko abaho, ni uko izo procedures zibaho kandi zikubahirizwa. Uruhare rw'abashinzwe gutanga ubwo burenganzira ni ugukurikirana uburyo byubahirizwa, nkumva ko muri ubwo buryo amakuru y'umuturage aba acunzwe, ararindwa ndetse n'ikosa ryose ryabaho rirahanirwa kugirango umutekano w'amakuru y'umuturage ukomeze gusigasirwa."
Raporo y'umuryango mpuzamahanga w'itumanaho ITU yo muri Nyakanga umwaka ushize wa 2017, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 2 nyuma y'ibirwa bya Mauritius, mu bihugu by'Africa bihagaze neza mu bijyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru