AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kuba nkore bandebereho

Yanditswe May, 08 2022 10:00 AM | 61,714 Views



Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo batangije ubukangurambaga bw'ibikorwa by'umuryango bizamara ukwezi, umuyobozi w'uyu muryango muri iyi Ntara, Alice Kayitesi abasaba kuba 'Nkore bandebereho' muri gahunda zose za leta bahereye mu masibo no mu midugudu aho batuye.

Muri iyi nama itangiza ubu bukanguramba, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi mu Ntara y'Amajyepfo bahawe ibiganiro bitandukanye birimo ahanini imyitwarire n'indagaciro bikwiye kuranga buri mu nyamuryango wa FPR Inkotanyi, ndetse n'imikorere n'imikoranire y'inzego z'umuryango FPR-Inkotanyi n'inzego bwite za Leta. 

Abanyamuryango bitabiriye iyi nama bemeza ko buri mu nyamuryango wa FPR afashe iya mbere mu kwitabira neza gahunda zitandukanye za Leta, ari kimwe mu byafasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi asaba abanyamuryango guharanira impinduka mu iterambere ry'umuturage, bakanaharanira kuba urugero rwiza aho bari hose.

Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI, ibikorwa bateganya gukora muri ubu bukangurambaga bw'iminsi 30, bizibanda ahanini ku bifasha umuturage kwiteza imbere, birimo ahanini guca imirwanyasuri, kubaka uturima tw'igikoni ndetse n'ibindi bikorwa by'isuku n'isukura birimo gutunganya neza ubwiherero.


Consolate Kamagajo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage