Yanditswe Aug, 14 2019 12:34 PM | 7,853 Views
Abanyarwanda 9 bahohotewe mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Kabiri batanze ikirego mu Rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Aba banyarwanda bavuga ko biyambaje urukiko kugira ngo barenganurwe kubera ihohoterwa bakorewe, bagatotezwa ndetse bakameneshwa basize imutungo yabo.
Aba banyarwanda bareze Leta ya Uganda, aho bishyize hamwe ari abantu 9 bagiye barekurwa mu bihe bitandukanye, bakaba bahagarariwe n'umwunganizi mu mategeko Me Emmanuel Butare, utashatse kugira icyo atangariza abanyamakuru.
Rev Pst Singirankabo Jean De Dieu yari amaze imyaka 15 atuye mu gihugu cya Uganda, aho yakoraga umurimo w'ivugabutumwa akagira n'umuryango utari uwa leta ufasha abatishoboye, mu gihe Moses Rusa we yafashwe agiye gusura abana be bahiga n'abavandimwe bahatuye muri Uganda.
Bombi bemeza ko ibyo bakorewe binyuranyije n'uburenganzira bwa muntu, bakasaba kurenganurwa ndetse bagahabwa n'indishyi z'akababaro, kandi n'abandi banyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko bakarekurwa.
Iki ni ikirego cya kabiri uru rukiko rwakiriye, aho bamwe mu
banyarwanda bahohotewe mu gihugu cya Uganda barega iki gihugu basaba ubutabera,
aho bavuga ko uburenganzira bwabo bwahungabanyijwe.
Inkuru mu mashusho
Jeannette UWABABYEYI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru