AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abanyarwanda 9 bajyanye Uganda mu rukiko kubera ihohoterwa bakorewe

Yanditswe Aug, 14 2019 12:34 PM | 7,853 Views



Abanyarwanda 9 bahohotewe mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Kabiri batanze ikirego mu Rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Aba banyarwanda bavuga ko biyambaje urukiko kugira ngo barenganurwe kubera ihohoterwa bakorewe, bagatotezwa ndetse bakameneshwa basize imutungo yabo.

Aba banyarwanda bareze Leta ya Uganda, aho bishyize hamwe ari abantu 9 bagiye barekurwa mu bihe bitandukanye, bakaba bahagarariwe n'umwunganizi mu mategeko Me Emmanuel Butare, utashatse kugira icyo atangariza abanyamakuru.

Rev Pst Singirankabo Jean De Dieu yari amaze imyaka 15 atuye mu gihugu cya Uganda, aho yakoraga umurimo w'ivugabutumwa akagira n'umuryango utari uwa leta ufasha abatishoboye, mu gihe Moses Rusa we yafashwe agiye gusura abana be bahiga n'abavandimwe bahatuye muri Uganda.

Bombi bemeza ko ibyo bakorewe binyuranyije n'uburenganzira bwa muntu, bakasaba kurenganurwa ndetse bagahabwa n'indishyi z'akababaro, kandi n'abandi banyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko bakarekurwa.

Iki ni ikirego cya kabiri uru rukiko rwakiriye, aho bamwe mu banyarwanda bahohotewe mu gihugu cya Uganda barega iki gihugu basaba ubutabera, aho bavuga ko uburenganzira bwabo bwahungabanyijwe.

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage