Yanditswe May, 05 2020 08:30 AM | 29,343 Views
Mu gihe abantu bose
basabwa kwambara udupfukamunwa, hari bamwe bagaragara batwambaye uko biboneye
nko kurangiza umuhango. Inzego zishinzwe ubuzima n'ubuziranenge bwatwo zikavuga
bagomba kwitwararika mu kutwambara kugira ngo tubashe kubarinda.
Hari abamaze gusobanukirwa amabwiriza ajyanye no kwambara udupfukamunwa bakatwambara mu buryo bukwiye, mu gihe hari n'abandi batarabyumva neza.
Abatarabyumva ni abatwambara munsi y'umunwa, abapfuka umunwa gusa amazuru bakayihorera, abadukuramo bavuga ko hari igihe tubashyuhira, hakaba n'abapfukura umunwa n'amazuru mu gihe bavugira kuri za telefoni. Gusa icyo bahurizaho ni akamaro k'agapfukamunwa mu kwirinda icyorezo cya Covid 19.
Uwingeneye Beata umuturage wo muri Nyarugenge avuga ko umuntu aba akwiye kwitwararika uburyo yambara agapfukamunwa, kuko ari bwo kamurinda icyorezo cya COVID 19.
Yagize ati ''Agapfukamunwa ni ak'umuntu ku giti cye kandi ni we ugomba gucunga umutekano wako nta n'undi ugomba kugakoraho, byongeye kandi nyirako ni we ugomba kwirinda kugakoraho akagafata neza, akirinda kugenda kukazamura no kukamanura. Ikindi agapfukamunwa ntabwo ugomba kukavanamo ujya kwitaba telefoni, cyangwa ngo ukambare ari uko ubonye polisi, ahubwo kambare nk'ugiye kwikingira koko.''
Habimana Jean Baptise avuga ko kwambara agapfukamunwa bitabangamye na gato, aho bidashobora kubuza umuntu gukora akazi ke.
Ati “''Umuntu yakoresha neza agapfukamunwa akajya gupagasa, ntabwo kabangamiye ukambaye. Agapfukamunwa nyirako agomba kwirinda kukegereza undi muntu kuko yakanduza.''
Kuva hatangira gukorwa udupfukamunwa, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) cyafashe inshingano zo gupima ubuziranenge bw'udupfukamunwa twakozwe, kugira ngo tuzambarwe twizewe tutazagira ingaruka ku buzima bw'umuntu.
Muri laboratwari ya RSB hapimwa icyo buri gapfukamunwa gakozwemo, hakarebwa niba gashobora kuyungurura umwuka no kuba kakwira ukambaye. Hanarebwa gukomera kw'imishumi igakoze kandi katavamo irangi.
Umukozi muri iyi laboratwari, Kabera Bernard avuga ko ubusanzwe uwambaye agapfukamunwa atagomba kugakuramo kuko kataba kagifite akamaro ko kumurinda. Agashamingira ko hari abashobora kugakuramo bitewe no kuba gatuma badahumeka neza, ariko agashimangira ko byaba biterwa n’uburyo gakoze.
kuko agakuramo ari uko kamubangamiye cyangwa kadatambutsa umwuka, icyo gihe ntacyo kaba kamumariye mu bwirinzi.
Yagize ati “Ikindi cya 2 ni ukumenya ibyo bagiye gukoramo udupfukamunwa, nka Coton, popeline, polyester, ariko nylon ntabwo yemewe. Aha tugira inama gukoresha agapfukamunwa kujuje ubiziranenge kugira ngo kadateza ubuzima bw'abandi mu kaga.''
Minisiteri y’Ubuzima isaba buri wese kwambara agapfukamuwa igihe cyose ari ahantu hateraniye abantu benshi mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19. Kwambara agapfukamunwa igiye cyose uri mu bandi birinda gukwirakwiza amatembabuzi igihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.
Agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu gusa, nyuma y'icyo gihe kagahindurwa. Ukambaye, ngo kagomba kuba kuba gatwikiriye isura uhereye ku zuru kugera munsi y'akananwa. Kugeza ubu ibigo bigera muri 28 nibyo byamaze kwemerewe gukora udupfukamunwa.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru