Yanditswe Aug, 11 2020 08:39 AM | 37,748 Views
Abanyenganda bo mu Rwanda barasaba inzego bireba kubafasha ibiciro by’amashanyarazi bigabanuka kuko ibiriho bihenze ndetse bakavuga ko bituma batabasha guhatana ku masoko mpuzamahanga n’ayo mu karere by’umwihariko.
Ni mu masaha yo ku gicamunsi, tugeze mu ruganda Master Steel, rumwe mu zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi nk’ama tubes n’imisumari. Imashini zikora imirimo itandukanye ziri ku murongo, buri yose irakora umurimo ishinzwe. Amashanyarazi menshi kandi afite ingufu, niyo y’ibanze kugirango izi mashini zibanshe gukora ibintu inganda zose muri rusange zihuriyeho.
Nubwo ubuyobozi bw’uru ruganda bwishimira ko amashanyarazi akenewe ku nganda ubu aboneka ku bwinshi kandi adacikagurika nkuko byahoze, ngo ibiciro bihanitse byayo ni indi mbogamizi, nkuko umuyobozi wa Master Steel, Teddy Ndayambaje abivuga.
Kuva tariki 21 Mutarama uyu mwaka kugeza magingo aya, inganda zo mu Rwanda zishyura amashanyarazi zikoresha hagendewe ku byiciro 3 birimo inganda nto, izicirirtse ndetse n’inini.
Ibyo biciro byashyizweho n’urwego ngenzuramikorere RURA bigabanyije mu bice 3 bigize umunsi hashingiwe ku gihe amashanyarazi aba akoreshwa cyane n’igihe aba akoreshwa ku gipimo cyo hasi ari nabwo aba ahenze cyane.
Urugero nk’inganda nto ubariyemo n’imisoro, hagati ya saa tanu z’ijoro na saa mbiri za mu gitondo zishyura amafaranga 1 691 kuri kwh cyangwa inite imwe, na ho hagati ya mbiri za mu gitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zikishyura 4 008 mu gihe hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa tanu z’ijoro zishyura 11 017 kuri inite.
Ni ibiciro abanyenganda bo mu Rwanda bemeza ko ari imbogamizi kuri bo, kuko bituma batabasha guhatana ku isoko mpuzamahanga n’iryo mu karere by’umwihariko.
Mu mboni za Dr. Mutemberezi Fidèle, Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza ngo iki ni ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya kubera ingaruka zacyo ku ishoramari ry’imbere mu gihugu n’irituruka hanze yacyo.
Urwego ngenzuramikorere, RURA, narwo rwemera ko ibiciro by’amashanyarazi ku nganda biri hejuru, gusa umuyobozi w’ishami rishinzwe ingufu, amazi n’isukura muri RURA, Alexis Mutwara akavuga ko icyifuzo cy’uru rwego ari uko byagabanuka kandi ngo hari icyizere.
Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG kivuga ko mu mpamvu zituma amashanyarazi ahenze harimo kuba hagikoreshwa imashini zikenera mazutu ngo zitange amashanyarazi ndetse kugeza ubu zikaba zihariye 26% ry’amashanyarazi yose yo mu gihugu aho ziza ku mwanya wa 2 nyuma y’ingomero z’amashanyarazi zifite uruhare rwa 46%, andi angina na 13% akaba aturuka muri gaz methane, 7% muri Nyiramugengeri ndetse na 5% aturuka ku mirasire y’izuba.
Kugeza ubu abafatabuguzi bato ba REG bihariye 99.7% by’abafatabuguzi b’amashanyarazi bose bo mu Rwanda, ariko bakaba ari bo bakoresha amashanyarazi make angana na 40% gusa, mu gihe 60% asigaye akoreshwa n’abafatabuguzi banini nk’inganda bangana na 0.3% gusa by’abakoresha amashanyarazi bose mu gihugu.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru