Yanditswe Feb, 06 2020 09:10 AM | 5,850 Views
Bamwe mu banyenganda baravuga ibiciro by'amashanyarazi n'amazi, imisoro y'ubutaka kimwe n'ibyo gupfunyikamo bigitumizwa hanze ari bimwe mu bibazo bikibahangayikishije kandi bishobora kuba intandaro y'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka muri izo nganda.
Urwego rw'inganda rutera intambwe igaragara cyane cyane mu bwinshi bwazo kuko ubu zimaze kuba 349 zivuye kuri 79 zabarurwaga mbere ya genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Usibye ibyanya byazihariwe haba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, hagenda hanubakwa ibikorwaremezo zikenera buri munsi.
Uretse kuba inyubako yagenewe uruganda isoreshwa 0.1% by’agaciro kayo, haniyongeraho umusoro w'ubutaka uri hagati ya 0 n'amafranga 300 kuri metero kare imwe bitewe n’aho ubwo butaka buherereye.
Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Theoneste Ntigengerwa asobanura ko buri kintu cyose gituma umunyenganda yongererwa amafranga y'umusoro byanze bikunze bimugiraho ingaruka.
Ku rundi ruhande, abatumiza mu mahanga ibicuruzwa by'ibanze bikoreshwa mu nganda zo mu Rwanda bakuriweho imisoro yo kubyinjiza mu gihugu, gusa ngo baracyagorwa no kubona inganda zihagije zitunga ibikoresho bipfunyikwamo ibi na byo bigatuma ibikorerwa mu Rwanda bikemangwa ku isoko ry'imbere no hanze y'igihugu.
Mu kwezi kwa mbere k'uyu mwaka, ibiciro by'umuriro byarahindutse ku bafatabuguzi bose aho ku nganda by'umwihariko igiciro cyavuye ku mafranga 110 gishyirwa ku 134 kuri kilowatt imwe ibintu umunyamanga nshingwabikorwa w'ihuriro ry'abanyenganda mu Rwanda Mukeshimana Claudine avuga bifite izindi ngaruka ku biciro by'ibikorerwa mu nganda.
Urwego rw'inganda rwihariye 16% mu bukungu bw'igihugu, intego akaba ari uko muri gahunda y'imyaka 7 yo kwihutisha iterambere uru rwego rwaba ari rwo rubumbatiye ubukungu bw'u Rwanda mu gihe kirambye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe inganda muri Ministeri y'Ubucuruzi n'inganda Kamugisha Samuel asobanura ko leta irimo gukora ibishoboka byose kugirango imbogamizi zikibangamira inganda zikurweho.
Gahunda ya Leta y' imyaka 7 izageza mu 2024 iteganya ihangwa ry'imirimo 200,000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi; ibi bisobanuye ko urwego rw'abikorera ari bo ba nyir'inganda bitezweho umusanzu ukomeye ariko nanone hakurwaho imbogamizi zigihari kugirango iyi ntego igerweho.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru