AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abanyerondo, abasekirite n’abashoferi, ibyiciro byakingiwe COVID19

Yanditswe Mar, 14 2021 18:59 PM | 43,030 Views



Kuri iki Cyumweru mu bikorwa byo gukingira ibyiciro bitandukanye hakingiwe abashinzwe umutekano bo muri Kompanyi zigenga, abanyerondo, n'abashoferi b'amakamyo na za bus bose hamwe barenga ibihumbi 4000.

RBC ikangurira ababonye urukingo rwa mbere gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda mu gihe batarabona urwa kabiri kuko hari igihe umubiri uba utarubaka ubudahangarwa buhagije.

Hirya no hino ku nyubako zihuriramo abantu benshi ahatuye abantu, uhasanga inzego zishinzwe umutekano ziri mu ma kompanyi atandukanye yigenga aho usanga ziri mu bikorwa bitandukanye byo gukunga umutekano.

Ni abantu bahura n'abantu benshi batandukanye, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu kandura no kwanduza COVID19.

Kuri uyu munsi abo basekite bo muri kampani zitandukanye zigenga, abanyerondo, abashoferi b'amakamyo n'imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bakingiwe covid19 bemeza ko uru rukingo rugiye kubafasha mu bwirinzi, mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyorezo mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr Rwagasore Edison avuga ko ibi byiciro na byo biri mu byatoranijwe kubera ko abacunga umutekano bari mu bantu bahura n'abantu benshi bashobora kuba bakwanduzanya. Anasaba abantu gukomeza ingamba zo kwirinda covid19 mu gihe batarabona urukingo rwa kabiri.

Yagize ati ''Ni icyiciro kigezweho kubera y'uko ari abantu bakora umwuga usaba ko baahura n'abantu benshi kandi abantu bashobora guhura nabo bashobora nabo kuba bafitemo ubwandu niyo mpamvu bahiswemo mu byiciro bya mbere ariko n'ibindi byiciro bizagerwaho. Ubutumwa natanga ni uko abantu bakwiye gukomeza ingamba zo kwirinda kuko n'iyo waba ukingiwe ntabwo biba bivuze y'uko uba wamaze kubaka ubwirinzi buhagije bw'umubiri kuba wakirinda ubwawo, bivuze y'uko nubwo bwose wakingirwa bisaba y'uko ukomeza kwambara mask gukomeza n'izindi ngamba zose yaba ari ugukaraba intoki no guhana intera kugira ngo utazandura kandi waramaze kubona urukingo rwa mbere.''

Abashinzwe umutekano bari muri Kampani zigenga cyangwa se abasekirite bakingiwe kuri uyu munsi barenga 1500, abashoferi b'amakamyo n'amabisi 751, n'abanyerondo 2000.


Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage