AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyeshuri 96 biga muri UTB bategereje amafaranga bemerewe na FARG amaso ahera mu kirere

Yanditswe Apr, 14 2021 14:31 PM | 29,517 Views



Abanyeshuri 96 biga muri Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi (UTB) iherereye mu Mujyi wa Kigali basanzwe ari abagenerwabikorwa b’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) , baragisaba gushyira mu bikorwa isezerano cyabahaye ryo kubarihira icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0, kuko ngo ubu ubuyobozi bw’ishuri  bwabangiye gukomeza amasomo.

Aba banyeshuri bavuga ko bemerewe kwiga amashuri y'igihe gito cyangwa, short course mu mwaka wa 2017/2018, ariko muri bo harimo ngo abari bafite ibyangombwa bibemerera kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Aba banyeshuri bavuga ko mu 2019 FARG yabemereye kubarihira iki cyiciro bashakaga kwiga ariko ngo si ko byagenze kugeza ubu, kuko bamaze umwaka biga batishyurirwa ndetse batabona amafaranga ya buruse yo kubatunga.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Ntakirutimana Marie Claire avuga ko hari  umuyobozi wo muri FARG waje mu nama akababwira ko barangiza kwiga aya masomo y’igihe gito, short course, noneho bagakomeza kwiga mu kindi cyiciro cya kabiri.

Avuga ko aba banyeshuri bose bari bujuje amanota y’ingenzi bafatiragaho ngo bahabwe ubu bufasha.

Undi witwa Uwihoreye Jean Pierre na we wiga muri UTB yagize ati “Turifuza ko natwe twarihirwa nk’uko twabyemerewe tukazasoza amasomo yacu muri Gicurasi nk’abandi.”

Umuyobozi wungirije wa UTB, Dr Kabera Callixte avuga ko babaye bahagaritse aba bana kuko batazi niba bazishyurirwa, kubera ko bagerageje kwibutsa FARG gusohoza isezerano yatanze ikababwira ko bidashoboka.

Yagize ati “Nyuma y' inama twagiranye na FARG bakatubwira ko bazabarihira, nyuma nagiyeyo mbonana n’ubuyobozi bwa FARG bambwira ko bagiye kutwandikira, twahise tureka abana bariga n’iyo baruwa itarasohoka ariko muri iyi minsi twongeye kwandikira ubuyobozi bwa FARG budusubiza ko hari abana bari hano badafite ibyangombwa byuzuye birimo no kuba baratsinze ibizamini by’amasomo abiri y’ingenzi (Two principal passes), aho rero nibwo twabasabye ko barihira abafite ibyo byagombwa kuko nabo barahari.”

Aba banyeshuri bavuga ko basabye umuryango w' abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, AERG kubakorera ubuvugizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Bakina Ismael yemeje ko iki kibazo bakigejeje kuri FARG.

Yagize ati “Batwandikiye tariki 4 Werurwe uyu mwaka badusaba ubuvugizi, dusesengura dosiye zabo tariki 10 uko kwezi twandikira FARG, tariki 26 FARG idusubiza igaragaza imbogamizi zerekana ko ngo  bigoye ko abo bana bose bajya muri icyo cyiciro bifuza.”

Ubuyobozi bwa  FARG bwo  buvuga ko nta gihamya ko aba bana koko bemerewe kurihirwa n’ubuyobozi bw’iki kigo, kandi ko gusaba gufashwa na FARG bidakorwa ngo mu kivunge.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Uwacu Julienne yagize ati “Ntabwo kwemererwa bibera mu kivunge, biba kuri buri wese bitewe n’uko ikibazo cya buri wese kimeze, nk’ubu turimo kwakira abatarigeze bagera muri kaminuza, gusaba ibintu mu kivunge ntibyashoboka kuko ntitwagendera ku cyemezo bavuga mu magambo gusa.”

“Uwujuje ibisabwa nasabe nk’abandi kuko ntitwagendera ku magambo ngo dutange amafaranga y’ishuri ndetse n’amafaranga yo kubatunga, duhereye ku bintu by'amagambo atagira inyandiko.”

N’ubwo aba banyeshuri batagaragaza inyandiko mvugo y'inama bavuga ko baherewemo iri sezerano, bemeza ko yakozwe n’umukozi wa FARG ushinzwe gukurikirana iri shuri.

Kugeza ubu abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza kimwe n’abishyurirwa na FARG, ubu barimo gukora ibizamini bya nyuma bizatuma bakora ibirori bisoza amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Gicurasi uyu mwaka.

Gusa ubuyobozi bwa UTB buvuga ko aba bo batemerewe gukora ibyo bizamini no gusobanura ibitabo bisoza amasomo mu kizwi nka defence, mu gihe cyose uburyo bazishyuramo butarasobanuka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage