AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abarenga miliyoni mu Rwanda bamaze gufunguza konti muri Ejo Heza bateganyiriza izabukuru

Yanditswe Jul, 14 2022 19:42 PM | 47,067 Views



Mu gihe igipimo cy'ubwiteganyirize muri Afurika kigeze ku 10%, inzego zifite aho zihuriye no gucunga ibigo by'ubwiteganyirize zivuga ko kuzamura umubare w'abiteganyiriza ari bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage kutazaba umuzigo ku gihugu mu bihe cy'izabukuru. 

Mu Rwanda, bamwe mu baturage bishimira ko muri iki gihe hariho uburyo butandukanye bwo guteganyiriza izabukuru bitandukanye n'uko byari byifashe mu myaka yo hambere.

Hari kandi abavuga ko kubera ubuzima bugenda buhinduka, kuri ubu kwizigamira bisigaye bitangirira ku bakiri bato kugirango igihe bazaba bageze mu zabukuru batazaba umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo by'umwihariko.

N'ubwo mu Rwanda ho hamaze gushyirwaho uburyo bunyuranye buha abantu amahirwe yo kwizigamira kabone n'ubwo baba badafite akazi bahemberwa buri kwezi, umuyobozi w'ikigo gishinzwe inyungu z'abari mu kiruhuko cy'izabukuru muri Kenya (Retirement Benefits Authority-RBA), Dr. Alfred Ouma Shem agaragaragaza ko ibihugu bya Afurika bigifite umubare munini w'abatizigamira kubera imirimo yabo idahoraho, akanavuga ko ibihugu bikwiye gushakisha uburyo aba baturage nabo bizigamira.

"Ingorane dufite ku isoko ry'umurimo ni uko dufite igice cy'imirimo yanditse n'igice cy'imirimo itanditse cyihariye 80% ku mugabane wose, bivuze ko abenshi badashobora kuzigamira izabukuru zabo. Binjiza amafranga make, uyu munsi bagira akazi ejo ntibakagire . Uyu munsi aba anyonga igare ejo akaba acuruza ibigori n'ibindi. Dukeneye politiki inoze yo kuzigama no ku bafite ubushobozi buciriritse, hakabaho amavugurura yorohereza buri wese kuko aba bantu bafite imbaraga zo gukora mu buto bwabo, bazabaho gute mu minsi iri imbere?"

Mu Rwanda abagera kuri 6% nibo batangirwa ubwiteganyirize biturutse ku mirimo bakora, mu gihe abasaga miliyoni bamaze gufunguza konti muri Ejo Heza aho bamaze kwizigamira miliyari zisaga 25. Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'imari n'igenamigambi ushinzwe imari ya leta, Richard Tushabe ashimangira ko kuzamura urwego rw'ubwizigame byaba kimwe mu byafasha abaturage kutaba umuzigo ku gihugu mu zabukuru.

"Ntushobora gutera imbere ufite abaturage barenga 90% batazi uko ejo habo hazaba hameze, ahubwo bazaba ari umutwaro ku gihugu; igisabwa ni ukwisuzuma tukanoza imikorere, tukazamura ubukungu, tugakangurira abaturage bacu kuzigama, tugahamagarira abashoramari kuzana amafaranga yabo tukayakoresha kuko uko abaturage babona akazi ni nako barushaho kuzigama."

Ni mugihe kandi i Kigali hateraniye inama y'iminsi 2 ihuje abahagarariye ibihugu 20 bya Afurika biri mu ihuriro ry'ibigo bishinzwe ubwiteganyirize. Zimwe mu ngingo ziganirwaho zigomba gufatwaho imyanzuro harimo uko ibihugu binyamuryango byakora uko bishoboye ngo bizahure ubukungu bwazahajwe na COVID19 yanakomye mu nkokora gahunda yo kwizigamira.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage