AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ruhango bashimye RBA ku buvugizi yabakoreye

Yanditswe Jun, 15 2021 12:38 PM | 46,077 Views



Abaturage batishoboye barokotse Jenoside ya korewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rutarabana mu kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana ho mu karere ka Ruhango, barishimira ko ikibazo bari bafite cyo kuba baratujwe mu nzu zitarimo ibikoresho cyarakemutse, ibi ngo babikesha ubuvugizi bakorewe n'Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA.

Ni nyuma y’umwaka barategereje ibyo bikoresho amaso agahera mu kirere.

Mu kwezi kwa gatutu uyu mwaka  nibwo aba baturage bagaragaje icyo kibazo maze umunyamakuru wa RBA arabasura, asanga koko baratujwe mu nzu zitarimo ibikoresho by’ibanze nk’uko byari mu masezerano bagiranye n’ubuyobozi, ko bagombaga gutuzwa mu nzu zubatse neza kandi zirimo ibyangombwa byose.

Icyo gihe aba baturage baryamaga hasi kuri sima bagasasa imisambi, cyangwa za supanet ndetse no kubona aho bicara byari ingorabahizi kuko bamwe biyicariraga ku mikeka cyangwa kuri iyo misambi.

Nyuma y’aho RBA ikoze ubuvugizi kuri aba baturage binyuze muri radiyo na Tereviziyo Rwanda, haciyemo amezi abiri bahita babona ibyo bikoresho.

Umutoni Apolline umwe mu batuye muri uyu mudugudu wa Rutarabana  kimwe na bagenzi be, bishimira ko babonye ibyo bikoresho byo mu nzu birimo ibitanda n’ibiryamirwa, intebe zo muri Salon, ibikoresho byifashishwa mu gutegura amafunguro ndetse n’ibyisuku.

Bavuga ko bibafasha kurushaho gukora  ibikorwa bibateza imbere, gusa bagashima RBA yabafashije gukora ubuvugizi ngo kuko bari baratakaje icyizere cyo kubibona.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko uretse no kubaha ibikoresho byo mu nzu, ngo hari na gahunda yo kubegereza ibindi bikorwa remezo bibafasha gukomeza kumererwa neza  bityo n’iterambere ryabo n’aho batuye muri rusange rirusheho kwihuta.

Uyu mudugudu wa Rutarabana watujwemo imiryango 12, iba mu nzu zubatswe mu buryo bw’enye muri imwe bizwi nka four in one.

Jean Pierre Ndagijimana.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir