AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasaga 2000 ni bo bitabira EXPO ku munsi, imiziki yarahagaritswe!

Yanditswe Dec, 16 2020 08:39 AM | 80,719 Views



Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ruvuga ko kuri ubu abitabira imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo babarirwa hejuru y’ibihumbi 2 ku munsi, umubare ukiri hasi bagereranyije no mu bihe bisanzwe. Gusa ngo hari icyizere ko ubwitabire buzagenda bwiyongera.

Ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo hari umutuzo n’urujya n’uruza rw’abakiriya ruracyari ruke. Abamurika ni bo baryiganjemo ndetse bamwe baracyubaka aho bazakorera. Abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuhinjira.

Bake mu bakiriya barisura bavuga ko harimo ibicuruzwa byinshi nk’ibisanzwe ariko abaguzi bakaba batarabyitabira.

Uwitwa Habarurema ati “Ibintu kuba birimo n’ibyiza cyane rwose birahari ariko bitewe n’amabwiriza turimo y’icyorezo cyugarije isi n’u Rwanda impinduka ziragaragara ubwitabire buri hasi, ibicuruzwa birimo kuruta abaje gusaba serivisi.”

Na ho Munyemana Jean Paul ati “Njyewe iri murika gurisha ribaye ku ncuro ya 23 muri iki gihe cya Covid 19 rirantangaje ntabwo numvaga ko nahasanga ibintu nk’ibi.   Ndabona ibyinshi byaragarutse, ahubwo ikintu nabonye ibiciro byariyongereye, hari aho nanyuze nko mu nkweto iyaguraga 15 yageze kuri 20000 n’ibindi.”

Abitabiriye iri murikagurisha na bo bagaragaza impungenge z’ubuke bw’abakiriya, bagereranyije n’ibihe byashize:

Umucuruzi witwa Amani Kagame ati “Maze kuhaza inshuro 6 ariko iyi nshuro irakonje nta muziki dufite bawutubujije ngo iratuma twegerana, cyangwa  umukiriya akwegere agiye kukongorera. Abakiriya ntabo harimo itandukaniro rinini ugereranije na EXPO y’umwaka ushize kuko twaracuruje tubona amafaranga ariko iyi ngiyi kuva mu gitondo kugera saa munani nta mukiriya uratubwira ngo mwaramutse.”

Abdullah wo mu Misiri avuga ko icyorezo cya COVID19 cyatumye imurikagurisha rikonja cyane.

Ati “COVID19 yatumye ibyo twari twiteze tutabibona nta baturage bari kuza, nta gucuruza, harakonje, ntabo,  bacitse intege, expo zabanje ntawazigereranya n’iyi harimo ikinyuranyo kinini nta bwisanzure.”

Mu bamurika harimo na Peter Ntigurirwa wazanye ikoranabuhanga rifasha abatabashije kwitabira imurikagurisha guhahira aho bari kandi ibyo baguze bikahabasanga.

Ati “Yaba ari utaje muri exposition abasha kugura ibintu agumye aho ari iyo application yitwa “GUMA AHO” ituma abantu bashobora kugura ibintu bitandukanye batavuye aho bari bakagura nk’abaje muri expo, iyo umuntu agiye muri play store ajya kuri app yitwa “guma Aho”akareba ibicuruzwa bitandukanye agakora order agakoresha uburyo butandukanye bwo kwishyura buriho duhita tumushyira ikintu aguze iwe mu rugo kandi agasanga cyujuje ubuziranenge.”

Umuvugizi w’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Theoneste Ntagengerwa avuga ko kuba ubwitabire bukiri hasi byatewe n’iki cyorezo cya COVID19. Gusa ngo no kuba bikiri mu minsi ya mbere y’itangira abakiriya bazagenda biyongera.

Yagize  ati “Iyo urebye mu mibare abaza gusura turi hagati ya 2100 na 2500 ku munsi, abaza gusura kubera twagabanije imyaka ku bana batagomba kuzamo kuva kuri 12 kumanura, ubwo urumva n’ababyeyi bazanaga na bo hari abashobora kutaza ariko nanone byajyanye n’uko natwe tutifuzaga ko abantu baba benshi ngo babyigane, bakaba bashobora kwanduzanya covid19. Ikindi ni uko mu cyumweru cya mbere cya expo tuba dufite abantu bake, abantu baba batarabimenya, abatarabona amafaranga, n’abaza kureba ibishobora  kugurishwa, ibyumweru 2 ni bwo imibare itangira kuzamuka n’ubu ni ko bishobora kuzagenda.”

Iri murikagurisha mpuzamahanga ryitabiriwe n’abamurika 382 baturutse mu bihugu 12. Batangira saa tatu bagafunga saa moya z’umugoroba. Biteganyijwe ko rizasozwa tariki 31 z’uku kwezi.

Jean PAUL TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage