AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Abasaga 700 bamaze gutanga ubujurire busaba guhabwa inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza

Yanditswe May, 30 2023 17:58 PM | 50,164 Views



Bamwe mu banyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, babyukiye ku biro by'inama y'igihugu ishinzwe amashuri makuru gusaba ko bahabwa inguzanyo ya Leta yo kwiga muri Kaminuza.

Ni nyuma y'uko bisanze ku rutonde rw'abataremerewe kurihirwa na leta kubera impamvu zitandukanye.

Mu ma saa sita z'amanywa zo kuri uyu wa Kabiri, abasaga 700 nibo bari bamaze gutanga ubujurire bwabo.

Bamwe muri aba batanze ubujurire bavuga ko bahakaniwe inguzanyo ariko hari n'abahawe ibisubizo bibashyira mu gihirahiro.

Umuyobozi w'inama y'igihugu ishinzwe amashuri makuru, Dr Rose Mukankomeje  avuga ko kujurira bizarangira ku wa Gatanu w''icyumweru gitaha, bakazahabwa ibisubizo mu gihe kitazarambirana.

Avuga ko bishoboka ko bamwe muri aba banyeshuri bazagira amahirwe yo kongerwa ku rutonde rw'abazarihirwa.

Ubuyobozi bwa HEC buvuga ko gahunda nk'iyi yakozwe ku banyeshuri bemerewe kwiga muri Ishuri rikuru ry'ubumenyingiro, Rwanda Polytechnique, bamwe mu bari bafite impamvu zumvikana bongerwa ku rutonde ku buryo abagera ku bihumbi bine bamaze gutangira amasomo bahabwa inguzanyo ya Leta.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF