AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasaga 700 bamaze gutanga ubujurire busaba guhabwa inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza

Yanditswe May, 30 2023 17:58 PM | 50,256 Views



Bamwe mu banyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda, babyukiye ku biro by'inama y'igihugu ishinzwe amashuri makuru gusaba ko bahabwa inguzanyo ya Leta yo kwiga muri Kaminuza.

Ni nyuma y'uko bisanze ku rutonde rw'abataremerewe kurihirwa na leta kubera impamvu zitandukanye.

Mu ma saa sita z'amanywa zo kuri uyu wa Kabiri, abasaga 700 nibo bari bamaze gutanga ubujurire bwabo.

Bamwe muri aba batanze ubujurire bavuga ko bahakaniwe inguzanyo ariko hari n'abahawe ibisubizo bibashyira mu gihirahiro.

Umuyobozi w'inama y'igihugu ishinzwe amashuri makuru, Dr Rose Mukankomeje  avuga ko kujurira bizarangira ku wa Gatanu w''icyumweru gitaha, bakazahabwa ibisubizo mu gihe kitazarambirana.

Avuga ko bishoboka ko bamwe muri aba banyeshuri bazagira amahirwe yo kongerwa ku rutonde rw'abazarihirwa.

Ubuyobozi bwa HEC buvuga ko gahunda nk'iyi yakozwe ku banyeshuri bemerewe kwiga muri Ishuri rikuru ry'ubumenyingiro, Rwanda Polytechnique, bamwe mu bari bafite impamvu zumvikana bongerwa ku rutonde ku buryo abagera ku bihumbi bine bamaze gutangira amasomo bahabwa inguzanyo ya Leta.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage