Yanditswe Jul, 28 2022 20:01 PM | 48,446 Views
Abagize Inteko ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, basabwe kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya uruhare bagira muri gahunda n'ibindi bikorwa bagenerwa, ndetse no kurushaho gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1). Ibi babisabwe na Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’Abasenateri urimo kubera mu Karere ka Nyagatare, ugamije kurebera hamwe uburyo bwo kunoza inshingano zabo.
Uyu ni umwiherero wa mbere ubaye nyuma y’impinduka zabaye mu buyobozi bwa za Komisiyo muri Sena y’u Rwanda, ariko kandi na nyuma y’igihe kitari gito icyorezo cya COVID19 kibasiye Isi. Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin, avuga ko iki cyorezo cyagize ingaruka kuri bimwe mu bikorwa bya Sena ari na yo mpamvu uyu mwiherero ukwiye kuvomwamo imbaraga zifasha mu kuziba icyuho.
Abitabiriye uyu mwiherero kandi barimo kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (NST1) ndetse n'uruhare rwa Sena mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Kimwe mu bikubiye muri iyi gahunda izarangirana n’umwaka wa 2024, harimo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu ikagera nibura kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu (1 500 000), ivuye ku mirimo isaga ibihumbi 150. Minisiteri y’Imari n’igenamigambi MINECOFIN igaragaza ko kugeza ubu guhanga iyi mirimo bigeze ku gipimo cya 88%.
Ku rundi ruhande ariko hari gahunda zikigaragaramo icyuho nko kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga buri mwaka aho kugeza ubu biri ku gipimo cya 9.5%, kandi intego ari uko mu mwaka w’ibihumbi 2024 bizaba bigeze kuri 17%. Senateri Juvenal Nkusi, Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, asanga uruhare rwa Sena rukenewe cyane mu kwesa iyi mihigo kandi ngo hari icyizere.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin we avuga ko uyu mwiherero ukwiye kuba umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho, ariko kandi hakibandwa ku kureba ibiri imbere no kwihutisha ibikorwa bya Sena.
Byitezwe ko abitabiriye uyu mwiherero bazawungukiramo imbaraga zishingiye ku bumenyi n’icyerekezo gihamye ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano yihariye ya Sena yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo. Mu bindi byitezwe muri uyu mwiherero kandi harimo kunguka ubumenyi ku biteganywa n’amategeko ku mikorere ya Sena, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, ndetse no gufata ingamba zo kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru neza kandi vuba.
Biteganyijwe ko uyu mwiherero uzasozwa ku wa Gatandatu taliki 30 Nyakanga uyu mwaka wa 2022.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, arasaba ayobozi b'uturere ...
Jul 29, 2022
Soma inkuru
Ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bigiye gukemurwa mu mezi abiri - Minisiteri y'Ibidu ...
Jul 28, 2022
Soma inkuru
Kigali: Abatega imodoka rusange barinubira umwanya munini bamara ku byapa no muri gare
Jul 26, 2022
Soma inkuru
Abagurisha ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze bazajya babanza gutanga imyirondoro yabo
Jul 26, 2022
Soma inkuru
Abakorera n’abagenda i Nyabugogo barasaba ko imirimo yo kwagura ikiraro cya Mpazi yakwihutishw ...
Jul 26, 2022
Soma inkuru
Perezida wa Sena yasuye imishinga y'iterambere mu Karere ka Bugesera
Jul 14, 2022
Soma inkuru