AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abashakashatsi muri Kaminuza bemeza ko ubuhinzi bwafashije byinshi mu bihugu guhangana na COVID-19

Yanditswe Jun, 29 2022 17:28 PM | 80,510 Views



Abashakashatsi baturutse muri Kaminuza zo mu bihugu binyuranye byo muri Afurika no hanze yayo, bemeza ko ubuhinzi bwafashije byinshi mu bihugu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, gusa bakifuza ko abakora ubushakshatsi bakwibanda ku busubiza ibibazo by'igihe kirekire byatewe n’iki cyorezo.

Ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 ku mibereho y'abatuye Afurika yo hagati n'iy’u Burengerazuba ni zo zibanzweho cyane mu biganiro byahuje abashakashatsi basaga 200, baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza zinyuranye zo kuri uyu mugabane no hanze yawo.

Ihungabana ry'ubukungu, ibura ry'ibiribwa, ihagarikwa ry'amashuli n'ibindi byinshi byatewe n'iki cyorezo byatumye benshi bagira ihungabana no guhagarika umutima.

Umwarimu w'amasomo y'ubukungu muri Kaminuza ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Edward Miguel avuga ko nubwo ibihugu byinshi byibanze cyane ku guhangana n'ingaruka z’igihe gito zatewe na Covid-19, ngo iz’igihe kirekire ntiziritabwaho mu buryo bufatika.

"Dutekerereza ko ingamba zafashwe zakemuye ingaruka z'igihe gito ariko ntabwo izo ngamba zirakemura ingaruka z'igihe kirekire zatewe n’iki cyorezo. Ingaruka zo guta amashuri ku bana, ingaruka z'ubuzima harimo n'ubukangurambaga ku gukingiza ku buryo mu gihe ubu turimo kwinjira mu cyiciro kindi cy'icyorezo, izo ngamba zigomba kuzirikana kugabanya ingaruka z'igihe kirekire muri ibi bibazo."

Imibare y'abashakashatsi yerekana ko mu gihe cy'isarura ibihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara ubwabyo, bitakaza umusaruro ufite agaciro ka Miliyari 4 z'amadorari ya Amerika buri mwaka. 

Ibi ngo biterwa n'uko abahinzi badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho bigezweho by'ubuhinzi nk’uko bisobanurwa na Prof. Amos Njuguna wo mu ihuriro ry'abashakashatsi bo muri Afurika-NIERA.

Umuyobozi w'agateganyo wa Koleji y'Ubukungu n'Ubucuruzi muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Rutayisire Piere Claver avuga ko hakenewe ubushakashatsi busubiza ibibazo abaturage bafite.

Muri rusange mu 2020-2021, ubuhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda amadovize angana na miliyari 445 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 357 mu 2016-2017, ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 25%.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa ku isi ku basaga miliyoni 193 bo mu bihugu 53 kigomba no gushakirwa umuti n'abashakashatsi b'inzobere niba isi igomba kwihaza mu biribwa nk’uko bikubiye mu ntego z'iterambere rirambye SDG's bitarenze 2030.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage