AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abashoramari b'u Rwanda bavuze ko biteguye kubyaza umubano mwiza w'u Rwanda na Misiri

Yanditswe May, 16 2022 20:16 PM | 102,097 Views



Itsinda ry'abashoramari 80 b'u Rwanda bari mu Misiri mu biganiro na bagenzi babo, bakaba bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi. 

Abashoramari bo mu Rwanda bari muri iki gihugu aho barimo kugirana ibiganiro na bagenzi babo, bigamije kugaragaza amahirwe ahari y'ishoramari hagati y'ibihugu byombi.

Abagera kuri 80 nibo barimo kuganira na bagenzi babo b'abashoramari bo mu Misiri bagera kuri 300, ni ibiganiro byiswe B2B aho umushoramari ahura na mugenzi we bakaganira, buri ruhande rukagaragaza uko amahirwe y'ishoramari ahari n'uburyo habaho imikoranire. 

Ni mu gihe hari n'abamurika ibyo bakora, aha harimo ikawa, icyayi, imbuto n'indabo by'u Rwanda.

Abashoramari bo muri Misiri nabo bavuga ko hari inyungu nyinshi ziri mu gukorana n'abashoramari bo mu Rwanda.

Dr Shady Ramadan Hassan, umushoramari wo Misiri ati "Dufite amahirwe meza yo kuba hari umubano mwiza n'u Rwanda kubera ko Misiri ifite inganda zitandukanye zibarizwa mu nzego zitandukanye. Umubano w'u Rwanda na Misiri ukwiye kujya ku rundi rwego kuko nko mu gihe cya Covid19 ubukungu bw'igihugu bwarahungabanye cyane ariko Misiri buhagaze neza ku rwego rw'isi companyi z'ubucuruzi za Misiri, zirifuza kurushaho imikoranire mu bihugu bya Afurika."

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Robert Bafakurera yagaragarije Abanya-Misiri ko u Rwanda ari igihugu bakwiye gushoramo imari, kuko ari igihugu gifite umutekano kandi cyorohereza abashaka gushora imari.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Misiri, Alfred Kalisa yasabye abashoramari b'ibihugu byombi kubyaza umusaruro umubano ibigugu byombi bifitanye ndetse n'isoko rusange rya Afurika ibi bihugu bihuriyeho.

Igihugu cya Misiri kiri ku rwego rwiza mu guteza imbere ubukerarugendo, ibikorwa remezo, ingufu, ubucuruzi n'ibindi. 

Gifite indege zikorera ingendo Kigali hakaba harebwa uburyo RwandAir nayo yakora ingendo muri Misiri kugira ngo izo ngendo zige zifasha mu rujya n'uruza rw'abakora ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi. 

Mu myaka 5 ishize ibikorwa by'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Misiri byari bifite agaciro ka miliyoni 250 z'amadorari ya Amarika, mu gihe umwaka ushize ubucuruzi bwakozwe hagati y'ibihugu byombi bwari bufite agaciro ka miliyoni 17 z'amadorari ya Amarika.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage