Yanditswe Nov, 20 2020 19:38 PM | 169,685 Views
Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard arashimira abasora umurava bakomeje kugaragaza mu guharanira iterambere ry’igihugu cyane muri ibi bihe ubukungu bwugarijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo gushimira ku nshuro ya 18 abikorera bo mu nzego zitandukanye bahize abandi mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe.
Muri uyu muhango hashimiwemo abasora 34 b’indashyikirwa aho ku isonga ku basoreshwa banini aho BRALIRWA nk’ikigo gikora kikanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye cyahize abandi yinjiza mu isanduku ya leta asaga miliyari 30 na miliyoni 765.
Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal yashimiye abasora bataciwe intege n'icyorezo cya Covid19 bagakomeza gusora neza bigatuma intego y'igihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2020-2021 igerwaho ndetse ikanarenga.
Nyirabizimana Zilpa afite inyubako zikodeshwa mu Karere ka Nyarugenge zitanga neza umusore ku bukode aho yatanze asaga miliyoni 62 frw yavuze ko igihembo ahawe kimuteye ishyaka ryo kurushaho gukora cyane ndetse asaba bagenzi pe gukorera ku ntego
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirweho na leta mu guhangana n’ingaruka za Covid 19 cyane bagana ikigega cyabashyirirweho kigamije kubatera inkunga muri ibi bihe.
Imisoro y'inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyari 62.2 mu gihe intego yari miliyari 68.2 ibi kandi ngo byagezweho ku kigero cya 90.8% ku ntego.
Amafaranga yose yakiriwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuva mu gihembwe cya mbere cya 2020/2021 yageze kuri miliyari 375.4 mu gihe intego yari miliyari 354.0, iyi ntego ikaba yaragezweho ku kigero cya 106.1%.
Andrew KAREBA
AMAFOTO: MUSEMINARI Déogratias (Fils Images)
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru