AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abasora 34 bashimiwe kuba indashyikirwa mu kwishyura imisoro (AMAFOTO)

Yanditswe Nov, 20 2020 19:38 PM | 169,685 Views



Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard arashimira abasora umurava bakomeje kugaragaza mu guharanira iterambere ry’igihugu cyane muri ibi bihe ubukungu bwugarijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gushimira ku nshuro ya 18  abikorera bo mu nzego zitandukanye bahize abandi mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe.

Muri uyu muhango hashimiwemo abasora 34 b’indashyikirwa aho ku isonga ku basoreshwa banini  aho BRALIRWA nk’ikigo gikora kikanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye cyahize abandi yinjiza mu isanduku ya leta asaga miliyari 30 na miliyoni 765.

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal yashimiye abasora bataciwe intege n'icyorezo cya Covid19 bagakomeza gusora neza bigatuma intego y'igihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2020-2021 igerwaho ndetse ikanarenga.

Nyirabizimana Zilpa afite inyubako zikodeshwa mu Karere ka Nyarugenge zitanga neza umusore ku bukode aho yatanze asaga miliyoni 62 frw yavuze ko igihembo ahawe kimuteye ishyaka ryo kurushaho gukora cyane ndetse asaba bagenzi pe gukorera ku ntego

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirweho na leta mu guhangana n’ingaruka za Covid 19 cyane bagana ikigega cyabashyirirweho kigamije kubatera inkunga muri ibi bihe.

Imisoro y'inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyari 62.2 mu gihe intego yari miliyari 68.2 ibi kandi ngo byagezweho ku kigero cya 90.8% ku ntego. 

Amafaranga yose yakiriwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuva mu gihembwe cya mbere cya 2020/2021 yageze kuri miliyari 375.4 mu gihe intego yari miliyari 354.0, iyi ntego ikaba yaragezweho ku kigero cya 106.1%.


Andrew KAREBA

AMAFOTO: MUSEMINARI Déogratias (Fils Images)



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage