Yanditswe Jun, 14 2021 16:10 PM | 48,720 Views
Bamwe mu baturage bafite
ubutaka, barishimira impinduka ziri mu itegeko rishya rigenga ubutaka riherutse
gutorwa n’abadepite, kuko ngo hari byinshi rizakemura harimo cyane cyane n’amakimbirane
ashingiye ku butaka.
Ikigo gishinzwe ubutaka nacyo cyemeza ko rizagabanya imanza za hato na hato zishingiye ku butaka no gusiragira mu nkiko.
Bamwe mu baturage b’ingeri zitandukanye bafite ubutaka ariko badafitiye ibyangombwa byabwo bitewe n’impamvu zirandukanye zirimo inkomoko yabwo nk’irage, kugura, impano n’ahandi ariko kubera buto bwabwo itegeko rikaba ritabemereraga kubona ibyangombwa byabwo bavugako bishimiye itorwa ry’iryo tegeko.
Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zakozwe ku itegeko rigenga ubutaka risanzweho ryo mu 2013, harimo ko ku birebana n’ubukode burambye, imyaka y’ubukode burambye iziyongera ariko ntigomba kurenga 99 ugereranyije n’imyaka 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo, cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda.
Ku Munyarwanda, igihe cy’ubukode kizajya gihita cyongerwa batagombye kubisaba.
Sosiyete civile n’umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum nka bamwe mu batanze ibitekerezo ku Nteko ishinga Amategeko ku mpinduka bifuzaga ko zabamo, bashima ko abadepite bumvishe ibyifuzo byabo mu gukemura imbogamizi zari zikigaragara mu micungire y’ubutaka.
Igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe mu itegeko ryo mu 2013, iyo iryo gabanya rituma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe (1ha). Muri iri tegeko, iri gabanya noneho riremewe mu rwego rwo kugabanya ihererekanya ry’ubutaka ryakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko n’imanza zibikomokaho ariko hubahirizwa igishushanyombonera.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka mu Rwanda, Mukamana Esperance yagize ati''Byari bibujijwe mu itegeko ariko ubu nta kibibuza kiri mu itegeko bizajya bikorwa ariko bitabujije ko umuturage agomba kubahiriza igishushanyo mbonera cy'ubutaka, kuko niba wemerewe kugabanya ubutaka bw'ubuhinzi ntabwo bivuze ngo ugiye gucamo ibibanza byo guturamo kandi hataragenewe gutura, izo nzitizi zikaba zivuyeho kuko abaturage bakunze kubigaragaza.”
“Ikindi navuga gikomeye ni ku byerekeye no gukemura amakimbirane y'imbibi z'ubutaka, aho wasangaga mu nkiko hari imanza nyinshi cyane abaturage basiragira mu nkiko, ubu muri iri tegeko inshingano ziri mu kigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka niho bazajya bakemura ibyo bibazo''
Ikindi kibazo abaturage bahoraga bagaragaza iri tegeko ryakemuye ni icyerekeranye n'amakimbirane akomoka ku itambamira abenshi bazi ku izina rya Caviyeti, ishyirwa ku butaka bw'umuntu ufitanye ikibazo n'undi.
Mukamana avuga ko iri tegeko zizagikemura.
''N'ubundi ntabwo tuvuze ko amatambamira atazajya ashyirwamo kuko hari andi mategeko agenda abiteganya ariko muri iri tegeko ikingenzi kizagabanya bino bibazo, ni uko umubitsi mpamo w'impapuro z'ubutaka z'aho ubutaka buherereye azajya yumva impande zombi yasanga iryo tambamira nta shingiro rifite, agahita arivana muri system bidasabye ko ibyo bibazo bijya mu nkiko.''
Iri tegeko NO 27/2021 ryo kuwa 10/6/2021 rigenga imikoreshereze y'ubutaka ryamaze gutorwa n’abadepite no kugera no mu igazeti ya leta, kuri ubu ryanatangiye gukoreshwa hateganyijwe amateka ya Ministiri w’Intebe agena uburyo inzego za Leta harimo n’inzego z’ibanze zikoresha ubutaka bwayo n’uko ibyerekeye ihererekanya ry’uburenganzira bwo kubukoresha hagati yazo bikorwa.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru