AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage baravuga ko imvura nigwa bazahinga bakeza imyaka neza kandi ku gihe

Yanditswe Sep, 07 2017 17:22 PM | 5,240 Views



Ikigo cy' igihugu gishinzwe ubumenyi bw' Ikirere, Meteo Rwanda kivuga ko imvura y'umuhindo iteganijwe izaba ihagije nk'isanzwe igwa mu bihe byiza. Ku ruhande rw'abaturage nabo bavuga ko imvura nigwa ku gihe kandi ikagwa ihagije bizatuma imyaka yabo yera neza

Ibijyanye nuko imvura izagwa bikubiye mu cyegeranyo cy'Iteganyagihe ry' umuhindo ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa 9 uyu mwaka kugera mu kwezi kwa 12 uyu mwaka ikigo cy' igihugu gishinzwe iteganyagihe cyashyize ahagararara kuri uyu wa kane. Nkuko John Semafara uyobora ikigo gishinzwe iteganyagihe abivuga ngo ikirere kirerekana ko imvura izagwa ku buryo busanzwe.

Ibi ngo biraterwa ahanini nuko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari bumaze igihe buri ku gipimo mpuzandengo cy' ubushyuhe busanzwe ni ukuvuga ubushyuhe butiyongera cg se ngo bugbanuke.

Meteo Rwanda ivuga ko muri rusange mu gihugu hose imvura y' umuhindo iteganijwe gutangira mu cyumweru cya 2 cya Nzeri ,imvura y' umuhindo iteganijwe gutangira gucika guhera mu cyumweru cya 3 cy' ukuboza kugeza mu cyumweru cya 1 cya Mutarama 2018 uhereye i Burasirazuba ugana iburengerazuba




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage