AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage basaga 5000 bahinze urusenda barashinja rwiyemezamirimo kubambura

Yanditswe Nov, 19 2020 21:13 PM | 12,192 Views



Abaturage babarirwa mu bihumbi 6 barishyuza rwiyemezamirimo miliyoni 60 z’imirimo bakoze mu buhinzi bw’urusenda afite mu mirenge ya Ntarabana, Burega na Buyoga yo mu Karere ka Rulindo.

Kubera kutishyurwa aba baturage banze ko uru rusenda rusarurwa ku buryo rwatangiye kwangirikira mu murima.

Iyo ugeze ahahinzwe uru rusenda usanga rwaratangiye guhungukira hasi kubera ko rwarenze igihe cyo gusarurwa, inyoni zirurya ndetse rwatangiye kurengerwa n’ibigunda ku buryo ari ho abaturage bahira ubwatsi bw'amatungo.

Kudasarurirwa igihe byatewe n’uko abaturage bari hagati y’ibihumbi 5000 n’ibihumbi 6  bakozemo imirimo itandukanye n'abatanze ifumbire y’imborera batigeze bishyurwa ndetse n’amasambu yabo ku misozi yahinzwemo uru rusenda ntibahabwa ubukode nk’uko bari babisezeranyijwe n’uwaruhinze.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper yemeza ko  amafaranga  abaturage baberewemo yamaze kuyageza ku makonti mu mirenge sacco.

Rwiyemezamirimo wahinze uru rusenda Dieudonne TWAHIRWA avuga ko ikibazo yahuye nac yo cyo kutishyurira aba abaturage ku gihe byatewe n’icyorezo cya COVID19 cyamukomye mu nkokora aho yari yizeye amafaranga mu bigo by’imari ntibyamuhera ku gihe.

Cyakora na we yemeje ko amafaranga y’imyenda yose abereyemo abaturage yamaze kugera kuri konti zabo mu mirenge sacco.

Amakuru twakuye kuri imwe mu mirenge SACCO aba baturage bahemberwaho muri aka karere ni uko amafaranga yageze kuri konti, ariko akaba atarahabwa abaturage. Cyakora ngo guhera kuri uyu wa gatanu  baratangira guhembwa mu byiciro.

Ku kibazo cyo gusubukura imirimo yo gusarura uru rusenda rurimo kwangirikira mu mirima uyu rwiyemezamirimo  TWAHIRWA  avuga ko rurahita rusarurwa ndetse rwoherezwe ku masoko.

Uyu rwiyemezamirimo muri  iki gice yahinze urusenda kubuso bwa hegitari 250 ariko urugeze igihe cyo gusarurwa ruri kuri hegitari 200. Yemeza ko bitewe n’ubwoko bw’urusenda ikilo kili ku madorari hagati ya 2 n’amadorari 4.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage