AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abaturage mu gihugu bitabiriye ubwisungane mu kwivuza kugeza ku gipimo cya 84%

Yanditswe Mar, 31 2017 15:53 PM | 2,813 Views



Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage Dr Mukabaramba Alvera aravuga ko ubwitabire mu gutanga mutuelle bugeze ku ijanisha rya 84%. 

Impamvu ituma ubwitabire mu gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) butagerwaho ku gipimo gishimishije ngo biterwa n'uko bamwe mu baturage badaha mutuelle umwanya wa mbere mu bikenewe mu muryango n'ubwo ku rundi ruhande hari abayobozi badakora ubukangurambaga uko bikwiye.

Mu kiganiro  umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yagiranye n'abanyamakuru, yababwiyeko uyu mwaka w'ingengo y'imari akarere ka Kicukiro kari imbere mu kugira umubare munini w'baturage batanze umusanzu wa mituweli kuko bari ku gipimo cya 99.6% mu gihe aka Nyaruguru kaza ku mwanya wa nyuma n'ijanisha rya 74.6%.

Hakiba Solange umuyobozi wungirije w'ikigo cy'ubwiteganyirize (RSSB)cyahawe inshingano zo gucunga service za mutuelle de sante asaba abaturage bagifite ibibazo muri mutuwelle kwegera inzego z'ibanze kugirango bikemurwe bityo umwaka utaha bazivuze bitabagoye.

Umwaka ushize w'ingengo y'imari wasize mutuweli ikusanyije miliyari 27 z'amafranga y'u Rwanda harimo miliyari 3 zishyurirwa abari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage