AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Abaturage muri Ruhango basubijwe igishanga nyuma y'imyaka 12

Yanditswe Mar, 20 2023 20:34 PM | 66,821 Views



Abaturage baturiye igishanga cy'Agatare mu Mirenge ya Ruhango na Bweramana mu karere ka Ruhango, bongeye guhabwa iki gishanga nyuma y'uko hari hashize imyaka 12 gihawe rwiyemezamirimo ariko akananirwa kukibyaza umusaruro.

Rwiyemezamirimo wahawe igice cy'iki gishanga cyahise cyamburwa abaturage yari yagihawe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ngo ahororere Amafi. 

Gusa umushinga we ntiwarambye ndetse abaturage ntibanasubizwa iki gishanga bisubiza inyuma ubuhinzi bwabo.

Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo ubuyobozi bw'Akarere bwafashe umwanzuro wo gusubiza iki gishanga mu maboko y'abahinzi.

Aba baturage bavuga ko biteguye kugaruza imyaka 12 bataye batabyaza umusaruro iki gishanga.

Kuri ubu aha mu Gatare abamaze guhabwa aho guhinga barimo kurima amasinde ndetse abandi bashya bakomeje kuhahabwa. 

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asaba aba baturage kubyaza umusaruro iki gishanga uko bikwiriye.

Igice cy'iki gishanga cyari cyarambuwe abaturage ni ikingana na Hectares 8 ziri ku ruhande rw'Umurenge wa Ruhango mu Kagari ka Bunyogombe.

Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama