Yanditswe Sep, 26 2022 19:20 PM | 145,019 Views
Abaturiye imipaka ihuza u Rwanda n’igihugu
cya Uganda cyagaragayemo icyorezo cya Ebola, baravuga ko bahagaritse ingendo
zitari ngombwa muri icyo gihugu mu rwego rwo kucyirinda.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko n’ubwo icyi cyorezo kitaragera mu Rwanda , ntawe ukwiye guhishira amakuru y’uwari we wese wava mu gihugu cya Uganda afite ibimenyetso bya Ebola.
Ku mupaka wa Gatuna /Katuna abava mu gihugu cya Uganda cyagaragawemo icyorezo cya Ebola basabwa kwipimisha umuriro no gutanga imyirondoro n’uduce baturutsemo.
Ugaragaweho bimwe mu bimenyetso nko kugira
umuriro cyangwa avuye mu duce tuvugwamo iki cyorezo cya Ebola, ashyirwa mu kato
ahabugenewe ku mupaka.
Nyuma imbangukira gutabara ihamukura imujyana ku ivuriro ryateganijwe mu mujyi wa Gicumbi.
Ni urugendo rw’iminota 25 uva ku mupaka, bamwe mu bava cyangwa bajya muri iki gihugu cya Uganda ndetse n’abaturiye uyu mupaka wa Gatuna bavuga ko bafashe ingamba zirimo no guhagarika ingendo zitari ngombwa.
Kugeza mu karere ka Gicumbi hari abaturage 21 byagaragaye ko bavuye mu karere ka Mubende kagaragayemo bwa mbere icyorezo cya Ebola bakaba barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.
Umuyobozi
w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kumva ububi bw’iki
cyorezo, bakarushaho kwitwararika.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije asaba abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda
kugira ngo babanze barebe ko Ebola yagabanya ubukana .
Avuga kandi ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukumira no guhangana n’iki
cyorezo cya Ebola kuko ibyangombwa byose bihari.
Kuri ubu abaturage baturuka mu gace ka Mubende n’utundi tugaragaramo icyorezo cya ebola iyo binjiye mu Rwanda bashyirwa mu kato ngo bakurikiranwe.
Bitabwaho bagahabwa
amafunguro ndetse bakanapimwa nta kiguzi mu gihe cy’iminsi 21.
Jean Paul Turatsinze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru