AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abatuye mu Bweyeye bakeneye umuganga

Yanditswe May, 08 2022 06:55 AM | 55,266 Views



Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi barasaba ko bahabwa umuganga uhoraho ubavurira ku kigo nderabuzima cya Bweyeye kuko kuba ahaza rimwe na rimwe ndetse iki kigo nderabuzima kikaba kigifite ibikoresho bike basanga bitaborohereza kwivuza uko bikwiye.

Kuvana umurwayi ku kigo nderabuzima cya Bweyeye umugeza ku Bitaro bya Gihundwe bifata ibirometero bitari munsi ya 80 hakiyongeraho ibindi nk’ibyo mu kugaruka. Ni urugendo rutari rugufi kuko rufata amasaha atari munsi y’ane mu Mbangukiragutabara n’andi nk’ayo mu gusubirayo. Uretse izi mvune, ushaka kwivuriza ku Bitaro bya Gihundwe biramugora ku bijyanye n’amikoro ariyo mpamvu bifuza umuganga uhoraho kuri iki kigo Nderabuzima:

Usibye iki kibazo cy'umuganga uhoraho badafite, ngo banagorwa no kuba nta serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo bashobora kubona hafi.

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe ko bafashwa gukemurirwa ibi bibazo kugira ngo koko nabo babone hafi serivisi z'ubuvuzi bakomeze inzira y'iterambere barimo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko hamwe n'izindi nzego zitandukanye zirimo iz'ubuzima  bagiye kugishakira igisubizo  mu buryo burambye.

Ikigo nderabuzima cya Bweyeye cyakira abarwayi basaga 2.500 ku kwezi baturuka mu bice bitandukanye by'uyu murenge ndetse no mu Murenge wa Butare bihana imbibi. Ni umurenge urimo kugezwamo ibikorwa remezo bitandukanye ku buryo ubuzima  bw’abawutuye bugenda butera imbere bityo kubona umuganga uhoraho bikaba biri mu rwego rwo kurushaho kubateza imbere.

Dominique NYOMBAYIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage