Yanditswe May, 08 2022 06:55 AM | 55,266 Views
Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi barasaba ko bahabwa umuganga uhoraho ubavurira ku kigo nderabuzima cya Bweyeye kuko kuba ahaza rimwe na rimwe ndetse iki kigo nderabuzima kikaba kigifite ibikoresho bike basanga bitaborohereza kwivuza uko bikwiye.
Kuvana umurwayi ku kigo nderabuzima cya Bweyeye umugeza ku Bitaro bya Gihundwe bifata ibirometero bitari munsi ya 80 hakiyongeraho ibindi nk’ibyo mu kugaruka. Ni urugendo rutari rugufi kuko rufata amasaha atari munsi y’ane mu Mbangukiragutabara n’andi nk’ayo mu gusubirayo. Uretse izi mvune, ushaka kwivuriza ku Bitaro bya Gihundwe biramugora ku bijyanye n’amikoro ariyo mpamvu bifuza umuganga uhoraho kuri iki kigo Nderabuzima:
Usibye iki kibazo cy'umuganga uhoraho badafite, ngo banagorwa no kuba nta serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo bashobora kubona hafi.
Aba baturage basaba inzego zibishinzwe ko bafashwa gukemurirwa ibi bibazo kugira ngo koko nabo babone hafi serivisi z'ubuvuzi bakomeze inzira y'iterambere barimo.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko hamwe n'izindi nzego zitandukanye zirimo iz'ubuzima bagiye kugishakira igisubizo mu buryo burambye.
Ikigo nderabuzima cya Bweyeye cyakira abarwayi basaga 2.500 ku kwezi baturuka mu bice bitandukanye by'uyu murenge ndetse no mu Murenge wa Butare bihana imbibi. Ni umurenge urimo kugezwamo ibikorwa remezo bitandukanye ku buryo ubuzima bw’abawutuye bugenda butera imbere bityo kubona umuganga uhoraho bikaba biri mu rwego rwo kurushaho kubateza imbere.
Dominique NYOMBAYIRE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru